Umukinnyi yohereje murumuna we kumuhagararira mu bukwe kugira ngo asinyire ikipe nshya
Yanditswe: Sunday 07, Aug 2022

Umukinnyi witwa Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yemeye gusiba ubukwe bwe yohereza murumuna we kumuhagararira kugira ngo adatakaza amahirwe yo kugurwa n’ikipe yo muri Sweden.
Uyu mukinnyi wakinaga mu Bushinwa,kuwa 22 Nyakanga nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Malmö nyuma y’aho ageze muri Suwede mbere y’aho bakamusaba kujya mu mwiherero kandi yari afite ubukwe kuwa 21 Nyakanga.
Turay yabonye ko byamugora kureka iyi kipe ye nshya,yohereza murumuna we kumuhagarira mu bukwe bwe (...)
Umukinnyi witwa Mohamed Buya Turay ukomoka muri Sierra Leone yemeye gusiba ubukwe bwe yohereza murumuna we kumuhagararira kugira ngo adatakaza amahirwe yo kugurwa n’ikipe yo muri Sweden.
Uyu mukinnyi wakinaga mu Bushinwa,kuwa 22 Nyakanga nibwo yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Malmö nyuma y’aho ageze muri Suwede mbere y’aho bakamusaba kujya mu mwiherero kandi yari afite ubukwe kuwa 21 Nyakanga.
Turay yabonye ko byamugora kureka iyi kipe ye nshya,yohereza murumuna we kumuhagarira mu bukwe bwe n’umukunzi we.
Uyu mukinnyi mpuzamahanga wa Sierra Leone yasinyiye ikipe ya Malmo yo muri Suwede muri iyi mpeshyi nyuma yo kwitwara neza mu Bushinwa.
Malmo yifuzaga cyane ko uyu musore w’imyaka 27 yahita ahura na bagenzi be vuba bishoboka kugira ngo bitegura umwaka w’imikino bituma afata umwanzuro wo gusiba ubukwe bwe.
Turay yakoze ibishoboka byose ngo umugeni we Suad Baydoun ataba ari wenyine ku munsi w’ubukwe,ahitamo kohereza umuvandimwe kumuhagararira.
Ku bw’amahirwe aba bombi bishimye ko bafashe amafoto y’ubukwe mbere y’uko uyu mukinnyi ategekwa kujya muri Suwede.
Turay yishimye cyane,yabwiye ikinyamakuru cyo muri Suwede Afton Bladet ati: "Twashyingiranwe ku ya 21 Nyakanga muri Sierra Leone.
Ariko sinari mpari kuko Malmo yansabye kuza hano kare.
Twafashe amafoto hakiri kare. Birasa naho nari mpari ariko sinari mpari. Murumuna wanjye yagombaga kumpagararira mu bukwe."
Turay yemeza ko kugeza ubu atarongera kubonana n’umugore we.
Yakomeje agira ati: "Nzagerageza kumuzana muri Suwede na Malmo kugira ngo abe hafi yanjye. Azabana hano nanjye."
Uyu rutahizamu yizeye ko azaba hafi kugira ngo azabe arimu ndege bagiye mu kwezi kwa buki.
Ariko arashaka igikombe cya shampiyona mbere.
Turay yashoje agira ati: "Mbere na mbere tugomba gutwara shampiyona hanyuma nkajya mu kwezi kwa buki."
Uyu mukinnyi yakiniye Malmo umukino wa mbere mu mikino yo gushaka itike yo gukina Europa League muri iki cyumweru hagati.
Amafoto y’uyu mukinnyi n’umukunzi we bafashe mbere yagiye hanze ndetse yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *