skol
fortebet

Umukobwa arakekwaho gutwika umukunzi we na mubyara we kubera gufuha bikabije

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 24 arashinjwa gutwika inyubako i Kampala muri Uganda akica abantu babiri abashinja kumuca inyuma.
Uyu mukobwa wagejejwe imbere y’urukiko rwa Nabweru, yitwa Susan Kaitesi aho ashinjwa ibyaha bibiri bijyanye n’ubwicanyi.
Uyu ashinjwa gutwikira munzu mubyara we w’imyaka 24 witwa Patricia Arinda n’uwari umukunzi we w’imyaka 27, Ivan Lukonge,aho polisi ivuga ko byatewe no gufuha.
Ibi byabaye kuwa 12 Mutarama 2023 ahitwa Jinja Karoli Kawempe Zone ‘A’ i Nabweru Kawempe,mu karere ka (...)

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 24 arashinjwa gutwika inyubako i Kampala muri Uganda akica abantu babiri abashinja kumuca inyuma.

Uyu mukobwa wagejejwe imbere y’urukiko rwa Nabweru, yitwa Susan Kaitesi aho ashinjwa ibyaha bibiri bijyanye n’ubwicanyi.

Uyu ashinjwa gutwikira munzu mubyara we w’imyaka 24 witwa Patricia Arinda n’uwari umukunzi we w’imyaka 27, Ivan Lukonge,aho polisi ivuga ko byatewe no gufuha.

Ibi byabaye kuwa 12 Mutarama 2023 ahitwa Jinja Karoli Kawempe Zone ‘A’ i Nabweru Kawempe,mu karere ka Kampala.

Kaitesi yafungiranye aba bombi mu nzu hanyuma arayitwika.

Uyu mukobwa ngo akimara gukora aya mahano, yagiye avuza induru ko gaze iturikanye abo bantu.

Polisi n’abashinzwe ubutabazi bahise bahagera ariko basanga aba bombi bapfuye ndetse n’icyumba barimo gifunze n’imfunguzo zabuze.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko,umucamanza Arthur Ziraba, yavuze ko uyu ukekwa atemerewe kuburana kuko urukiko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha.

Iyi nzu uyu mukobwa ashinjwa gutwikiramobariya bombi barayikodeshaga.Urubanza rw’uyu ruzakomeza kuwa 1 Werurwe 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa