skol
fortebet

Umukobwa ari gushakira kuri Facebook umusore bahahuriye akamutera inda akigendera

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi urera umwana wenyine wo muri Kenya arimo gushakira kuri Facebook uwamuteye inda bahahuriye hanyuma agahita aburirwa irengero.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa avuga ko we n’uyu musore bahuriye kuri Facebook nyuma y’igihe gito agahita amutera inda.

Icyakora ngo uyu mugabo yarishimye nyuma yo kumumenyesha ko atwite gusa ibyo byishimo byari ibya nyirarureshwa kuko yahise amuburira irengero.

Bijya gutangira,uyu musore ngo yatangiye kumucisha hirya no hino igihe cyose amusabye ubufasha, hanyuma aramuboloka ku mbuga bahuriragaho.

Uyu mukobwa avuga ko kuva icyo gihe, yita ku mwana wabo wenyine kandi ngo ubu uyu muhungu we afite imyaka 5.

Uyu mukobwa yavuze ko yumva amakuru ko uyu musore yimukiye muri Uganda ariyo mpamvu ari gushakira kuri Facebook ngo arebe ko hari uwamurangira aho ari.

Yashyize ifoto y’uyu musore ku mbuga nkoranyambaga, yizeye ko azongera guhura na we.

Uyu mukobwa avuga ko impamvu ashaka uyu musore ari ukugira ngo azabone icyo asubiza umwana we namubaza kuri se cyane ko ngo yagiye ahindura amazina kenshi atazi irye ry’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa