skol
fortebet

Umukobwa uhorana ipfunwe ry’amabere ye manini cyane yavuze akaga gakomeye yamuteye

Yanditswe: Saturday 31, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Esme Clemson w’imyaka 20 ukomoka ahitwa Wolverhampton,mu Bwongereza,yavuze ko amabere ye ari Manini cyane ndetse yigeze kurangara ari kotsa inyama akora ku cyokezo arashya bikomeye.

Sponsored Ad

Esme Clemson yavuze ko adakunda ubunini bw’amabere ye kubera ukuntu abagabo mu muhanda baba bamuvugaho amagambo menshi ndetse no kuba hari ibyo amubuza gukora.

Uyu mukobwa yavuze ko nyuma y’uko rimwe rikoze ku cyokezo rigashya ubwo yarimo kotsa inyama,yasabye ubufasha abaganga ba NHS ngo bamufashe ayagabanye baranga ariyo mpamvu yafunguye urubuga rwo gusaba inkungu kuri murandasi.

Uyu mukobwa yahiye ibere rye ubwo yakoraga muri resitora itanga ibiryo byihuse [fast food] ariyo mpamvu ngo yifuza kuyagabanya kugira ngo adakomeza kumuteza ibibazo.

Uyu mukobwa avuga ko yatakaje ibyishimo ubwo akiri ku ishuri bagenzi be bamuhamagaraga “mabere Manini” kandi atabikunda.

Esme yavuze ko kuba hari abagabo bahura bakamutuka kubera amabere ye biri mu bituma yifuza kuyagabanya ariyo mpamvu yafunguye urubuga rwo kumukusanyiriza inkunga.

Avuga ko yagerageje gusaba urwego rw’abaganga rwa NHS ngo rumwishyurire ibitaro byigenga agabanye amabere ye rukamubera ibamba.

Yabwiye The Mirror ati “Amabere yanjye ari ku gipimo cya 32JJ/K mu gihe abandi bantu bo mu kigero cyanjye bafite 32C.Nta munsi ushira ntifuje kuyagabanya.Mbigezeho byaba bisobanuye isi kuri njye.

Ntabwo nakwifuza guha amabere yanjye n’umwanzi wanjye.Ntekereza ko abantu bumva ukuntu mbabaye.Uyu ntabwo ari umugisha kuko nta n’ubwo ari meza kuyareba.”

Uyu mukobwa ufite amabere akubye inshuro 8 ay’abandi bagenzi be bo mu kigero cye avuga ko nubwo yazengerejwe n’abagabo bamwibasira ariko igikomere agenda ari igihe ibere rimwe ryamucitse rigakora ku cyokezo agashya cyane.

Avuga ko ubunini bwayo butuma aribwa umugongo ndetse ngo akiri ku ishuri abanyeshuri biganye bamuhamagaraga “mabere Manini”.

Muri 2018 nibwo Esme yasabye ubufasha urugaga rw’abaganga ngo bamufashe kuyagabanya bamubwira ko afite ibiro byinshi ndetse ari munsi y’imyaka 21 byamuteza ibibazo.

Uyu mukobwa yavuze ko yafunguye urubuga rwo kumufasha kugabanya aya mabere ye atishimiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa