Umukobwa umaze imyaka 20 adakaraba umusatsi muremure afite yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]
Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018
Umugore witwa Frankie Cluney w’imyaka 32, ukomoka ahitwa Brighton mu bwongereza,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto agaragaza uburebure butangaje bw’umusatsi we,ukubura hasi iyo ahagaze.
Frankie Cluney yavuze ko amaze imyaka 20 adakaraba uyu musatsi yateretse afite imyaka 6 y’amavuko kugeza n’ubu akaba atarawogosha.
Frankie yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutereka uyu musatsi we ntawogoshe ubwo yari afite imyaka 6 nyuma yo kubona amafoto yari mu bitabo bya nyina byarimo inkuru mpimbano y’umugore utarigeze yogosha umusatsi we mu buzima bwe.
Uyu mukobwa yavuze ko afite imyaka 13 aribwo yahagaritse kuwumesa ndetse kuri ubu amaze imyaka 20 yose uyu musatsi we atawukoza mu mazi.
Frankie usanzwe ari umuhanzi,yavuze ko nta mavuta adasanzwe ashyira muri uyu musatsi we uretse kuwusokoza rimwe na rimwe.
Frankie yavuze ko igitekerezo cyo kudakaraba uyu musatsi yagihawe n’inshuti ya mama we kuko iyo yawukarabaga wamubangamiraga cyane.
Umubyeyi wa Frankie yavuze ko yaretse umukobwa we atereka umusatsi we kubera ko akiri umwana muto iwabo batamwereye gukora umusatsi uko ashaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *