skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 13 w’umukene wafotowe yitendetse kuri moto atwaye inkwi mu buryo buteye ubwoba yakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Monday 30, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 13 ukomoka muri Kenya witwa Faith Jepchirchir ,uherutse gufotorwa ahagaze kuri moto atwaye inkwi ze mu buryo butangaje, yamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera aya mafoto yafashwe bituma abagiraneza bamugana.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wabanaga na nyirakuru mu gace kitwa Kapsowar mu bukene bukabije,yagiye gushaka inkwi ku bw’amahirwe abona nyinshi gusa abura uko azitwara niko guhagarika umumotari amwaka lift aramwemerera agira ikibazo cy’uko ari buzitware byatumye yitendeka kuri moto ku buryo butangaje bituma benshi bashaka kumumenyaho byinshi.

Uyu mwana w’umukobwa ubana na nyirakuru w’imyaka 70,yagiye gushaka izi nkwi kugira ngo azigurishe abone ikibatunga we n’uyu mukecuru na barumuna be,mu ishyamba rya Kamotony riherereye mu gace kitwa Kapsowar,yabuze uko azitwara afashwa n’umumotari gusa yemera gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Uyu mumotari yamwemereye kumutwaza izi nkwi gusa amusaba gushaka uburyo bwose bwatuma zijya kuri moto niko gufata imigozi yari iziziritse ayizirika kuri moto arangije agenda ayifasheho byatangaje benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mukobwa utari wambaye inkweto yakoze ku mutima abagiraneza niko kumushaka bamuha ibyangombwa byo kumutunga n’umuryango we ndetse bamusubiza mu ishuli yavuyemo imburagihe kugira ngo ajye yirirwa ashaka inkwi atunge nyirakuru na barumuna be.

Umwe mu miiryango yita ku bana yasuye uyu mukobwa imusubiza mu ishuli ndetse ifasha umuryango we byatumye uyu mwana arizwa n’ibyishimo imbere y’abanyamakuru ndetse avuga ko agiye gukora cyane kugira ngo azabe muganga ahindure amateka mabi y’ubukene yaranze umuryango we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa