skol

Umukobwa w’imyaka 15 yashimwe na benshi kubera ubutwari yagize bwo kurwana n’umwicanyi washakaga gutera nyina icyuma

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Umukobwa w’imyaka 15 w’Umwongereza ari gushimwa cyane mu binyamakuru np ku mbuga nkoranyambaga kubera ubutwari yagize akitambika umwicanyi washakaga gutera nyina icyuma amusanze aho batuye.

Uyu mwana w’umukobwa,yatabaye nyina witwa Beata Karchnakova, utuye ahitwa Etwall muri Derbyshire ubwo yaterwaga n’umugizi wa nabi bigeze gukundana.

Uyu mwana w’umukobwa yagiye ahagarara imbere y’uyu mwicanyi wari ufite icyuma,amubuza gusatira nyina yari yamaze gutera icyuma ari kuvirirana.

Nubwo uyu mwicanyi yari yateye Beata icyuma ku maboko,ku ijosi no ku kuguru,yari hafi yo kwicwa n’uyu mwicanyi iyo umukobwa we atahagera ngo amwitambike.

Uyu mugore w’imyaka 36 yavuze ko umwana we w’umukobwa yakubitishije umuriro uyu mwicanyi akoresheje icyuma gitanga ubushyuhe mu nzu ndetse amukubita urushyi mu maso.

Uyu mwana w’umukobwa yanze ko uyu mwicanyi yongera gutera nyina icyuma,aa ariwe agitera ariko ntiyamwica.

Ubutwari bw’uyu mukobwa muto bwagaragajwe n’amashusho ya CCTV,bituma abashinzwe umutekano bamuha igihembo cy’amapawundi 500 ahabwa umuntu wakoze ubutwari mu gace.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa