skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 18 yibasiye abamunenze gushakana n’umugabo w’imyaka 61 wakundanye na nyina

Yanditswe: Thursday 21, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Deja Haugabook, ufite imyaka 18, washakanye n’umugabo uruta sekuru witwa Michael Haugabook w’imyaka 61, yashyize ahagaragara videwo isaba abantu bita umugabo we umushukanyi kwita ku bibazo byabo bwite kuko ngo uyu mugabo ari uwe atari uwabo.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa ukiri muto yavuze ko ari mukuru bihagije kandi ko ari icyemezo cye cyo gushaka umugabo ukuze kuko abasore bakiri bato baba batazi icyo bashaka kandi bava ku bagore bajya ku wundi.

Uyu mukobwa yavuze ko abamunenga ari abamufitiye ishyari, kubera ko benshi muri bo bakibana na ba nyina barengeje imyaka 18.

Deja asanzwe afitanye na Micheal, umukobwa w’umwaka umwe kandi yita ku bandi bana batatu Michael yabyaye ahandi.Ku myaka ye mike, ari kurera abana bane.

Nyina wa Deja yakundanye na Michael Haugabook ariko ubu umukobwa we niwe bashakanye. Yavuze uko yakiriye ubukwe bw’umukobwa we n’umugabo bahoze bakundana.

Muri iyo videwo, nyina wa Deja, Davina Evans, yavuze ko abana ba Michael babonaga Deja ari mubyara wabo na nyirasenge, ubu batazi niba bazamwita mubyara wabo, nyirasenge cyangwa nyirabukwe.

Yanenze kandi Michael kuba yarashakanye n’umukobwa we kandi nawe baragacishijeho.

Amakuru aravuga ko Micheal ukomoka Florida muri Amerika yatangiye gukundana mu ibanga na Deja kuva afite imyaka 14.

Inkuru y’urukundo rw’aba bombi iri guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ariko benshi ntibari guhuza ku myaka y’uyu mugabo Micheal kuko hari abari kuvuga ko afite imyaka 47,abandi 57 mu gihe abandi bari kwemeza ko afite 61.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa