skol

Umukobwa w’umuherwe arashaka umukunzi yifuza kwishyura akayabo ka miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Umukobwa w’umu miliyoneri witwa Jane Park w’imyaka 23 yatangaje ko yifuza umukunzi ndetse ko azahemba umusore uzabasha kumutereta akayabo k’ibihumbi 63 by’ama pawundi ku mwaka.

Uyu mukobwa wakijijwe n’urusimbi ubwo yari afite imyaka 17,agatsindira miliyoni y’amapawundi,amaze gutandukana n’abasore benshi none kuri iyi nshuro arashaka kubona umusore mwiza yakwishyura miliyoni zisaga 60 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bakundane.

Uyu mwongerezakazi agiye gufungura urubuga abasore bashaka kumutereta baziyandikishaho,akazabakoresha interview,utsinze akamwinjiza muri paradizo ye ndetse akajya amwishyura akayabo k’ibihumbi 60 by’amapawundi ku mwaka.

Umuntu wa hafi y’uyu muherwe wahawe amakuru ikinyamakuru The Mirror dukesha iyi nkuru,yavuze ko ikizamini azaha abasore bazahatanira kumwegukana kizaba mu mwaka utaha ndetse umunyamahirwe uzamwegukana azahita atangira kumutembereza no kumumenaho amafaranga.

Yagize ati “Jane ni mwiza,afite amafaranga ariko yabuze uwo bayasangira.Kuva yayatsindira ari mu bwigunge,nta nshuti yabonye.Jane yabuze umuntu yizera ndetse arifuza kubona inkoramutima.Ubunyangamugayo nicyo kintu aha agaciro kurusha amafaranga.

Jane Park akimara gutsindira aya mafaranga,yayaguzemo imodoka zihenze,ayaryamo iraha ayandi ayashyira mu kwibagisha kugira ngo abe mwiza gusa yanze gushira.

Jane yakundanye n’abasore 2 ariko ntibatindanye kuko yagiye abafata bari kumuca inyuma agahita abasezerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa