skol
fortebet

Umukobwa wa Trump n’uwa Clinton bashyigikiye Maria Obama atumura itabi-VIDEWO

Yanditswe: Sunday 26, Nov 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko hagaragaye amashusho n’amafoto ya Maria Ann Obama imfura ya Barack Obama, ufite imyaka 19 y’amavuko asomana n’umuhungu hongeye gucicikana andi mashusho atumura itabi mu ruhame.
Aya mashusho ya Maria atumura itabi yashyizwe kuri instagram ariko nyuma aza kuvanwaho n’ubwo ubu akiri kugaragara ku rubuga rwa Youtube.
Ibyo uyu mukobwa yakoze byakuruye impaka ndende bamwe bavuga ko atagakwiye gukora ibikorwa nk’ibi kandi avuka mu muryango uvuga rikijyana.
N’ubwo hari abanenze ibyo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko hagaragaye amashusho n’amafoto ya Maria Ann Obama imfura ya Barack Obama, ufite imyaka 19 y’amavuko asomana n’umuhungu hongeye gucicikana andi mashusho atumura itabi mu ruhame.

Aya mashusho ya Maria atumura itabi yashyizwe kuri instagram ariko nyuma aza kuvanwaho n’ubwo ubu akiri kugaragara ku rubuga rwa Youtube.

Ibyo uyu mukobwa yakoze byakuruye impaka ndende bamwe bavuga ko atagakwiye gukora ibikorwa nk’ibi kandi avuka mu muryango uvuga rikijyana.

N’ubwo hari abanenze ibyo yakoze hari n’abandi bashimye intambwe agezeho; basobanura ko ubuzima bwa Maria budakwiye kuvogerwa kuko ari umunyeshuri nk’abandi kandi ko ibyo akoze byose bidagomba kujya ku karubanda.

Chelsea Clinton, umukobwa wa Perezida Bill Clinton wayoboye Leta zunze ubumwe za Anerika ndetse na Ivanka Trump umukobwa wa Perezida Donald Trump uri kuyobora Amerika ubu,ni bamwe mu bashyigikiye iki gikorwa umukobwa Obama yakoze.

Aba bakobwa bavuze niba Maria yiga mu mwaka wa mbere wa Kaminuza, Harvard akwiye kugira uburenganzira nk’abandi banyeshuri aho kwitwazwa ko ari umukobwa wigeze kuba umukuru w’igihugu ibyo akoze byose bigashyirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Chelsea Clinton abinyujije kuri Twitter yagize ati “ubuzima bwite bwa Malia Obama nk’umukobwa ukiri muto, umunyeshuri muri kaminuza kandi nk’umuturage ntabwo bugomba gukoreshwa mu gukurura abantu kuri internet.”

Ubutumwa bwa Chelsea Clinton

Ivanka Trump umukobwa wa Trump yagaragaje ko ubuzima bwite bwa Maria ari ntavogerwa kandi ko akuze kuburyo ashobora gukora icyo ashaka cyose.Yagize ati “Malia Obama yagombye kwemererwa ubuzima bwite kimwe n’abandi bose banganya imyaka ku ishuri rye. Ni umukobwa ukuze n’umunyagihugu ufite ubuzima bwite kandi afite uburenganzira bwo gukora ibyo ashaka.”

Ubutumwa bwa Ivanka Trump

Muri 2016 nibwo Obama n’umugore bajyanye uyu mukobwa muri kaminuza ya Harvard. Iyi kaminuza yigamo yanyuzemo ise umubyara.Maria yageze muri Harvard avuye mu ishuri ryigenga ryitwa “Sidwell Friends School”.

Maria yoherejwe muri Kaminuza ya Harvard nyuma y’uko umuryango we ushidikanyije ku myitwarire ye bakamwohereza kure y’iwabo.

Malia Obama yamenyekanye nk’umukobwa ushabutse mu bo Barack Obama yabyaye. Imyitwarire ye yakunze kutavugwaho rumwe bitewe n’ibikorwa byakunze kumugaragaraho bamwe bakavuga ko bidakwiye kuranga umukobwa wa Perezida wa USA.

Malia Obama yavutse ku wa 4 Nyakanga 1998 ubu afite imyaka 19, akurikirwa na Sacha Obama ufite imyaka 15.Mu minsi ishize byatangajwe y’uko agiye kwihugura mu bijyanye no gukina filime nyuma y’aho umuryango wabo uvuye muri White House.
REBA AMAFOTO:





REBA AMASHUSHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa