skol
fortebet

Umukobwa wahohotewe muri bisi kubera kwambara ikabutura [VIDEWO]

Yanditswe: Wednesday 18, Oct 2017

Sponsored Ad

Asena Melisa Sağlam yahohotewe ari muri minibisi mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya kubera kwambara ikabutura. Uwamuhohoteye yarekuwe ataburanye.
Uyu mukobwa avuga akimara gukubitirwa muri bisi azira ko yambaye ikabutura, yahise yicara maze atangira gusakuza no kurira.
Ngo hari umugabo wabanje kuvuga nabi imyambarire ye mbere y’ uko akubitwa urushyi. Nk’ uko bigaragara mu mashusho ya BBC uyu mukobwa yari yambaye ikabutura y’ umweru ubwo yakubitwaga. Uwamukubise yahise asohoka muri bisi (...)

Sponsored Ad

Asena Melisa Sağlam yahohotewe ari muri minibisi mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya kubera kwambara ikabutura. Uwamuhohoteye yarekuwe ataburanye.

Uyu mukobwa avuga akimara gukubitirwa muri bisi azira ko yambaye ikabutura, yahise yicara maze atangira gusakuza no kurira.

Ngo hari umugabo wabanje kuvuga nabi imyambarire ye mbere y’ uko akubitwa urushyi. Nk’ uko bigaragara mu mashusho ya BBC uyu mukobwa yari yambaye ikabutura y’ umweru ubwo yakubitwaga. Uwamukubise yahise asohoka muri bisi arigendera.

Amashusho agaragaza ibyabaye kuri uyu mukobwa yavuzweho byinshi, abaturage bakora imyigaragambyo yo kwamagana ibyabaye kuri uwo mukobwa.

Melisa agira ati “ Yankubise hano ku kananwa ngira ngo anteye ikofe. Yarantunguye kuberako ntamurebaga.”

Amakuru akomeza avuga ko uwamukubise hashize iminsi mike agatabwa muri yombi. Nyuma y’ amezi abiri afunzwe, yararekuwe ibi biba mbere y’ uko urubanza rutangira.

Uyu mukobwa avuga ko ubwo yamenyaga ko umugabo wamukubise yarekuwe ngo yagize ubwoba yibaza ikigihe kugurikiraho.

Melisa avuga ko kuva icyo gihe yiyemeje guhanga buri uko yijiye muri bisi ndetse avuga ko atazacika integer ahubwo azakomeza kwambara uko ashaka.

Agira ati “Ntabwo twagombye kugira ubwoba, iyo tugize ubwoba tuba tubahaye ingufu".

Kanda hano urebe amashusho;Asena Melisa Sağlam

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa