skol
fortebet

Umukobwa wakuze afite umubyibuho ukabije yahuye n’uruva gusenya kubera gushaka kunanuka [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Jul 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 23 witwa Alexandra Osipova ukooka mu burusiya yahuye n’uruva gusenya kubera imihati yashyizeho ngo ananuke bikamuhira ariko bikamusigira uruhu rukanyaraye nk’urw’umukecuru w’imyaka 90.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wakuze yitabwaho n’ababyeyi be ndetse akunda kurya ibintu birimo amavuta byinshi,yakangutse afite umubyibuho ukabije biramubabaza niko gutangira kwiyicisha inzara,gukora siporo ikabije no kwita ku mubiri we ku buryo bukomeye byatumye atakaza ibiro ku kigero gikabije bimusigira ubumuga kuko uruhu rwe rwakanyaraye ruba nk’urw’umukecuru.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko ariwe wiyangije kuko akiri muto yakundaga kurya keke n’ibiribwa birimo amavuta menshi ashiduka yarabyibushye ku buryo budasanzwe.

Yagize ati “Navukiye mu muryango wampaye urukundo rukabije,nta muntu wambuzaga gukora ibyo nshaka byose.Naryaga ibyo nshaka byose birimo za keke n’ibiribwo birimo amavuta menshi bituma mbyibuha bikomeye.”

Ku myaka 15 gusa,Alexandra yari amaze kugeza ku biro hafi 97 gusa ntiyigeze abangamirwa n’umubiri we kuko yambaraga kimwe n’abakobwa bo mu rungano rwe.

Alexandra yavuze ko akigera muri Kaminuza ibintu byatangiye guhinduka ubwo yabonaga abakobwa bagenzi be bafite imibiri ikurura abasore we ntibamwiteho bituma atangira kwanga umubiri we ndetse atangira kugabanya imirire nubwo ababyeyi be bakomeza kumuha urukundo no kumugaburira.

Alexandra yavuze ko nta muhungu wamuvugishaga ndetse barangariraga abakobwa bananutse gusa we ikintu yatahiraga ni uko bamubwiraga ko ari ari muntu mwiza ndetse afite umutima mwiza,bituma atangira intambara yo gushaka uko yagabanya ibiro.
Alexandra yari abyibushye ku buryo atashoboraga kwicara ku ntebe za kaminuza yigagamo kuko iyo yicaraga kuri imwe yatumaga aribwa mu nda,akababara cyane.

Uyu mukobwa yatangiye gukora siporo nyinshi ndetse agabanya imirire ku buryo bukomeye byatumye atakaza ibiro 90 mu myaka mike none ubu afite ibiro bisaga 55.

Kubera kugabanya cyane ibiro uruhu rw’uyu mukobwa rwarakanyaraye inda ye izana imikanyari nk’uy’umukecuru ushaje cyane bityo yiyemeje kujya kwibagisha kugira ngo ahabwe uruhu rwiza.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa