skol
fortebet

Umukobwa wari icyamamare yahitanwe n’ibiryo byamunize akajya muri koma

Yanditswe: Sunday 12, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga yapfuye afite imyaka 27 nyuma yo kunigwa n’ifunguro rye akajya muri koma yamazemo igihe bikarangira atabayeho.
Nk’uko umuryango we ubitangaza, Arisara Karbdecho, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo kugwa muri koma mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Uyu mukobwa unakora ibyo kumurika imideli wo muri Thailand,ngo yanizwe n’inyama z’ingurube n’umuceri ari kurangiza ifunguro rye muri Werurwe.
Ku wa mbere, 6 Kamena,nibwo Arisara yapfuye, nyuma yo kumara (...)

Sponsored Ad

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga yapfuye afite imyaka 27 nyuma yo kunigwa n’ifunguro rye akajya muri koma yamazemo igihe bikarangira atabayeho.

Nk’uko umuryango we ubitangaza, Arisara Karbdecho, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, yapfuye nyuma yo kugwa muri koma mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu mukobwa unakora ibyo kumurika imideli wo muri Thailand,ngo yanizwe n’inyama z’ingurube n’umuceri ari kurangiza ifunguro rye muri Werurwe.

Ku wa mbere, 6 Kamena,nibwo Arisara yapfuye, nyuma yo kumara amezi menshi muri Koma.

Nyina Supicha, ufite imyaka 57, yasobanuye uburyo umukobwa we yakoraga byose yihuta kandi akaba ariko byari bimeze ubwo yarimo kurya ifunguro rye vuba, ibiryo biramuniga mu muhogo.

Arisara uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga,Alicebambam, yahise ajyanwa mu bitaro ariko abaganga bavuga ko “yatinze iminota icyenda” kuko ubwonko bwe bwari bwarabuze oxygen nyinshi.

Iki cyamamare cyashyizwe mu byuma bifasha ubuzima kugeza igihe yapfiriye kuwa mbere.

Inshuti ya Arisara yitwa Sirikanda Chaiburut yatangaje ko icyunamo cyo kwibuka uyu mukobwa cyagejeje ku ya 10 Kamena.

Nyuma y’urupfu rwe, inshuti ya nyakwigendera yagize ati: "Twatunguwe n’iyo mpanuka yabaye ariko twese twasengaga dusaba ko Imana yamukiza.Yari muto cyane kandi mwiza. Nababajwe n’uko yagiye burundu. ”

Nyina w’uyu mukobwa yavuze ko urupfu rw’umwana we rwatumye yifuza kugira inama abakiri bato yo kwita ku buzima bwabo,bakarira ku gihe ndetse bakanaruhuka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa