skol
fortebet

Umukobwa wari ugeze ku myaka 41 akiri isugi yashyingiranywe na Yesu Kirisito

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Jessica Hayes, wo muri Amerika yagiye gusezerana kwa Musenyeri nta muhungu bari kumwe asezerana na Yesu Kirisitu.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa agize imyaka 41 akiri isugi. Muri Kiliziya gatoka umuhango wo kwitanga nk’ abagenzi ku Mana urasanzwe mu bihaye Imana.

Imyaka irenga 50 irashize kiliziya gatolika ishizeho uyu muhango utuma abakobwa b’ amasugi biyemeza kuzabaho ubuzima bwabo bwose badakoze imibonano mpuzabitsina. Abakobwa babihisemo bafashwa kubaho mu buzima buzatuma bagendera kure imibonano mpuzabitsina.

Muri uyu muhango uwitanze kuba umugeni wa Yesu aba yambaye ikanzu y’ umweru iranga abageni akanambikwa impeta nk’ ikimenyetso cyo ari umugeni wa Yesu.

Hayes yavuze ko hari abantu bamubajije niba arongowe ati “Mbasubiza ko ndi uwihaye Imana kimwe n’ abandi nubwo mba hanze”

Hayes abaye umwe mu bakobwa 254 b’ ‘abageni ba Kristu’ bari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, nk’ uko bivugwa n’ishirahamwe ry’abo "United States Association of Consecrated Virgins" (USACV).

Abo bageni ba Kristu bakora imirimo irimo ubuforomo, gutanga impanuro, kubara amafaranga no gukora mu butabazi bwo kuzimya inkongi.

Inyigo yo muri 2014, yerekanye ko ku isi yose hari 4000 b’ amasugi bihaye Imana.

Bitandukanye n’ ababikira, abageni ba Yesu ntabwo baba mu bigo cyangwa ngo bagire imyambaro ibaranga.

Babaho nk’aba layike, bagakora akazi kabo, bakongera bakibeshaho. Hayes asanga umuntu adakwiye gutegekwa n’ ibyo yaremanywe.

Ibitekerezo

  • Baba Abapadiri,Ababikikira cyangwa "Abageni ba Yesu",bituma bakora icyaha kubera kwanga kurongora cyangwa kurongorwa.biterwa nuko birengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9.Nubwo Gatolika ivuga ngo Petero niwe Paapa wa mbere kandi ataribyo,Bible ivuga ko Petero yali afite umugore. Ndetse YESU yavuye Nyirabukwe wa Petero.Byisomere muli Matayo 8:14.Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi ku isi baregwa gusambanya abana n’abagore.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Cyangwa Cardinal George PELL wo muli Australia,Vatican’s number 3,ushinzwe Amafaranga yose yo kwa Paapa.Ashinjwa ubusambanyi n’abantu 50 yabikoreye.Abenshi ni Choir Boys.Utibagiwe na Cardinal Donald WUERL wayoboraga Archdiocese ya Washington DC.

    Nibyo abihaye Imana bari kwinshi !! Gusa iyo abikoze aribyo ntako bisa .ie. nta byo kwishushanya.

    Urebye ntaho baba batandukaniye n’ababikira uretse kuba bo bakwibana mu gihe ababikira bo baba mu ma Congrégation.
    Ok, bavugishije ukuri, bagasengera isi yanga ikananirana ( kwiha Imana bya nyabyo) ntako byaba bisa, kuko abasengera isi barakenewe cyane.

    Ubundi aho kugirango wihe shitani, cg wandavure mu mafuti, rwose ntako bisa gushyingiranwa na Jesus igihe umwizera nk’Umwami n’Umukiza.

    Ubundi aho kugirango wihe shitani, cg wandavure mu mafuti, rwose ntako bisa gushyingiranwa na Jesus igihe umwizera nk’Umwami n’Umukiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa