Umukobwa wifotozanyije n’ingona ku munsi we wa graduation yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018
Mu gihe benshi bibanda ku nshuti n’imiryango yabo ku munsi wo gusoza amashuli yabo (Graduation),umukobwa witwa Makenzie Noland w’imyaka 21 ukomoka muri Texas muri USA yagiye kwifotozanya n’ingona byatumye benshi bacika ururondogoro.
Uyu mukobwa yafashe umwanzuro wo kujya kwifotozanya n’iki gikoko nyuma yo kurangiza amashuli ye none ku mbuga nkoranyambaga zo hirya no hino ari gukwirakwira.
Impamvu yatumye Makenzie Noland yifotozanya n’iki gikoko n’uko yize amasomo ajyanye n’inyamaswa zo mu mazi.
Makenzie Noland bivugwa ko yari amaze kumenyerana n’iyi ngona ndetse bari bamaze kuba inshuti kubera ko yakundaga kuyigaburira.
Uretse kwifotozanya n’iki gikoko,uyu mukobwa yagikinishije ndetse akigurira inyama kuri uyu munsi mukuru we.
Ibitekerezo
Inyamaswa zica abantu benshi kubera kuzizera bagakabya.Cyangwa Pastors bashaka kwerekana ko bakoreshwa n’imana,bagakinisha inzoka,intare,etc...Hanyuma zikabica.Inyamaswa nta bwenge zigira.Cyokora mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,ntabwo zizarya abantu.Bazajya bakina na zo nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,reka kwibera mu byisi gusa,ahubwo ushake n’imana ushyizeho umwete.Kuko abibera mu byisi gusa,imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bityo ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.