skol
fortebet

Umukobwa wo muri Ukraine yababajwe n’abagabo bamutereta bitwaje intambara kugira ngo bamusambanye [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Ukraine uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe by’umwihariko ubunini bw’amabere ye avuga ko abagabo benshi ku isi bari gukoresha intambara yo muri Ukraine nk’urwitwazo rwo kugira ngo bamusambanye
Louisa Khovanski yatangarije ikinyamakuru The Sun ko yakiriye abamubwira ko bamukeneye barenga igihumbi bamusaba kumukura muri Ukraine bakamurongora.
Benshi mu bagabo bamwifuza ngo bamwizeza umutekano no kumuha ubuzima bwiza kugira ngo baryamane nawe.
Louisa akurikirwa na (...)

Louisa akurikirwa na miliyoni 2.6 kuri Instagram - kandi bose bazi ko afite amabere manini,

Yagize ati: "Mfite amabere ya 30 HH kandi abankurikira bose barabizi."

Ariko kubera intambara yibasiye Ukraine, Louisa - ubu utuye i Kyiv, kubera ko umujyi yavukiyemo wafashwe n’Uburusiya - avuga ko hari abagabo bagerageza kumutereta bamuha ibintu bidasanzwe.

Ati: “Abenshi bampaye icyumba cyabo, nk’aho bashaka ko ndyamana nabo kugira ngo mbone umutekano.”

Louisa yavuze ko amabere ye asanzwe akurura abagabo baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi,ndetse ko benshi bafashe intambara ya Ukraine nk’amahirwe yo kumwigarurira.

Ati: "Abantu benshi bansabye gushyingiranwa nabo ngo mve muri Ukraine.Benshi bampaye inzu yo kubamo."

Ariko Louisa atekereza ko ibyo batanga bibangamye cyane.

Ati: "Ni bibi cyane kwemera ibyo bintu kuruta kuba muri Ukraine mu gihe cy’intambara".

"Nahisemo kuguma muri Ukraine kandi nanze ibyo bampaye byose. Ntabwo nari gusohoka hanze kubera ikintu ntazi."

"Ntabwo nteganya kugenda muri iki gihe. Ariko ibintu birahinduka,nshobora wenda kuhava mu gihe cy’ubukonje."

Louisa asanga bibabaje kubona hari abantu bagerageza kubyaza umusaruro intambara bagashaka imibonano mpuzabitsina.

Ati: “Birababaje kubona abagabo bamwe bagerageza kungukira mu ntambara yo muri Ukraine bagakoresha abagore. Gufasha umuntu ugamije ko mukora imibonano mpuzabitsina biracyakomeye cyane no mu gihe nk’iki ”.

Ibitekerezo

  • Amagambo ye hari ikintu kimwe gusa "ubwibone"! Nta kindi.

    Uyumukobwa nibamurekerwose ariko muko uteyeneza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa