skol
fortebet

Umukobwa yafashe icyemezo gitangaje nyuma yo kwangirwa kwinjira I Vatican yambaye impenure

Yanditswe: Friday 18, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku ya 30 Mutarama, umukobwa witwa Juju Vieira ukomoka muri Brazil, yasuye Basilika ya Mutagatifu Petero ya Papa i Vatican, yambaye imyendamigufi hamwe n’inkweto ndende zimeze nka Bote.
Avuga koahageze, bamubwiye ko atambaye neza maze asabwa kugenda.
Kuva icyo gihe, Juju wabatijwe, agakurira mu rugo rukomeye rwa gikirisitu kandi ahora yitabira misa, avuga ko yatotejwe n’abantu kuri interineti, bamwoherereza ubutumwa bwuzuye urwango.
Juju ufite abamukurikira 30.200 kuri Instagram yagize ati: (...)

Sponsored Ad

Ku ya 30 Mutarama, umukobwa witwa Juju Vieira ukomoka muri Brazil, yasuye Basilika ya Mutagatifu Petero ya Papa i Vatican, yambaye imyendamigufi hamwe n’inkweto ndende zimeze nka Bote.

Avuga koahageze, bamubwiye ko atambaye neza maze asabwa kugenda.

Kuva icyo gihe, Juju wabatijwe, agakurira mu rugo rukomeye rwa gikirisitu kandi ahora yitabira misa, avuga ko yatotejwe n’abantu kuri interineti, bamwoherereza ubutumwa bwuzuye urwango.

Juju ufite abamukurikira 30.200 kuri Instagram yagize ati: "Nahuye n’abantu badafite Imana mu mitima yabo, biyita abagatolika mu buryo bubi."

“Bavumbuye nimero yanjye ndetse bantera ubwoba. Sinkunda iyo myitwarire y’idini. »

Bitewe n’ibyamubayeho i Vatikani hamwe n’ihohoterwa ryakurikiyeho, uyu mukobwa yahisemo kureka ukwemera kwe kwa Gatolika,akigira mu yandi madini.

Ati: “Ndashaka kuba uwo ndiwe, kwambara uko nshaka, gukurura abagabo cyangwa kutabikora.

Ndashaka kumenya andi madini, uyu munsi maze kumenya byinshi mu by’umwuka."

Vatikani ifite amabwiriza agenga imyambarireaikaze ku bagabo no ku bagore, ikubiyemo gutwikira ibitugu n’amavi.

Urubuga rw’ayo rugira ruti: “Abagore ntibemerewe kwambaraimyenda idahishe amaboko,inda cyangwa amashati abafashe cyane. Ibitugu bigomba gutwikirwa, kandi niba wambaye ijipo cyangwa ikanzu,igomba gupfuka amavi.

"Muri rusange, ni byiza ko abagore bazana imyitero hamwe n’imyenda y’imbeho igihe basuye mu mezi akonje, ndetse n’ikoti ryoroshye rishobora kujya mu gikapu."

Juju yagize ati: “Nagiye i Vatikani nk’uko abantu bose bajyayo bagiye gufata amafoto.

Umugabo ukora hariya yaranyegereye ambwira ko ari aho gusengera kandi ko ntambaye neza ansaba ko ngenda, ’anyirukana’ i Vatikani.

Nagize isoni kuko hari abandi bantu bumvise ibyo bari aho. Numvise nsuzuguwe."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa