Umukobwa yakubise mugenzi we aramukomeretsa cyane amuhora kumutwara umusore
Yanditswe: Wednesday 25, Jan 2023

Umukobwa w’imyaka 18 afungiwe muri gereza ya Luzira muri Uganda ashinjwa gukubita inshuti ye y’imyaka 15 akayikomeretsa kubera ko yamutwaye umusore bakundanaga.
Queen Kaftah w’imyaka 18,yagejejwe mu rukiko mpanabyaha rwa Kira mu mujyi wa Kampala kuri uyu wa Kabiri, akurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa mugenzi we w’imyaka 15.
Kaftah na bagenzi be bashinja uyu mugenzi wabo gukundana na Derrick Lwanga kandi yari asanzwe abizi ko ari uwa mugenzi we.
Uyu Kaftah yafunzwe mu cyumweru (...)

Uyu Kaftah yafunzwe mu cyumweru gishize nyuma yo gufatwa amashusho ari guhohotera uyu mugenzi we ku karubanda,bigakwira hose.
Mu mushusho yashyizwe kuri TikTok,uyu Kaftah na bagenzi be batatu n’umuhungu umwe bagaragaye babaza uyu bahohoteraga impamvu yagerageje kwiba umukunzi w’abandi.
Uyu mukobwa yarakubiswe cyane ndetse yambikwa ubusa ku karubanda azira ko yatwaye umukunzi wa Kaftah.Ibi byababaje abantu benshi ndetse n’abanyamategeko benshi biyemeza gufasha uyu mukobwa wahohotewe kubona ubutabera ku buntu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko aba bahondaguye uyu mukobwa mugenzi wabo kuwa 08 Mutarama 2023 ahitwa Nsasa Kira mu karere ka Wakiso byamuviriyemo imvune n’ibisebe ku mubiri.
Kaftah yakatiwe gufungwa kugeza kuwa 31 Mutarama ari nabwo azongera kuburana.
Ibitekerezo
Itegeko nirikurokizwe