Umukobwa yanze ko Se ashaka undi mugore, uwari Se ahinduka umugabo we
Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017
Umukobwa w’imyaka 27 yababaje abari mu rukiko nyuma yo kwiyemerera ko yumvaga Se umubyara atashaka undi mugore bigatuma akora uko ashoboye ngo aryamane na se w’imyaka 59.
Ubuyobozi burega aba bombi, umwana na se, kuryamana kandi bafitanye isano y’amaraso ya hafi cyane. Uwo mukobwa yaje kwiyemerera ko kwiyumvamo kuryamana na se dore ko yari amaze gutandukana byemewe n’amategeko na nyina (divorce) abitewe n’umujinya w’ubwo butane bw’ababyeyi be.
Abwira urukiko rw’Akarere muri Hong Kong, umukobwa (...)
Umukobwa w’imyaka 27 yababaje abari mu rukiko nyuma yo kwiyemerera ko yumvaga Se umubyara atashaka undi mugore bigatuma akora uko ashoboye ngo aryamane na se w’imyaka 59.
Ubuyobozi burega aba bombi, umwana na se, kuryamana kandi bafitanye isano y’amaraso ya hafi cyane. Uwo mukobwa yaje kwiyemerera ko kwiyumvamo kuryamana na se dore ko yari amaze gutandukana byemewe n’amategeko na nyina (divorce) abitewe n’umujinya w’ubwo butane bw’ababyeyi be.
Abwira urukiko rw’Akarere muri Hong Kong, umukobwa yavuze ko kuva 2013 ubwo se yatandukanaga na nyina, we n’umubyeyi we batangiye kujya babikora (baryamana) nk’umugabo n’umugore.
Uyu musaza uryamana n’umukobwa we asanzwe ari umuganga gusa agitandukana n’umugore we yahise agira ihungabana.
Imbere y’urukiko, aba bombi bahise bahamwa n’icyaha cy’ubusambanyi bw’abahuje amaraso mu isano y’umuryango; icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka 10.
Source: Standard
Ibitekerezo
ndumva ,icyo gihano kitari gikwiye.