Umukobwa yasebeje bikomeye umusore wamutereye ivi ku rusengero
Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2023

Umusore wo muri Nigeria yahuye n’uruva gusenya ubwo yatunguraga umukunzi we amuterea ivi undi aho kubyishimira amuhata inshyi karahava.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mukobwa wari wambaye umweru hose yandagaje uyu musore wamutereye ivi imbere y’abantu.
Uyu musore yapanze gutungura uyu mukobwa wari wagize isabukuru y’amavuko,aribwo yakubise ivi rye hasi yereka umukobwa impeta amusaba ko bashyingiranwa.
Uyu mukobwa yahondaguye uyu musore amushinja kumusebya mu bantu aho (...)
Umusore wo muri Nigeria yahuye n’uruva gusenya ubwo yatunguraga umukunzi we amuterea ivi undi aho kubyishimira amuhata inshyi karahava.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,uyu mukobwa wari wambaye umweru hose yandagaje uyu musore wamutereye ivi imbere y’abantu.
Uyu musore yapanze gutungura uyu mukobwa wari wagize isabukuru y’amavuko,aribwo yakubise ivi rye hasi yereka umukobwa impeta amusaba ko bashyingiranwa.
Uyu mukobwa yahondaguye uyu musore amushinja kumusebya mu bantu aho yamusabye guhita ahaguruka akajyana impeta ye.
Nkuko amashusho ari ku rukuta rwa Instagram rwa ghpage_tv,uyu mukobwa ntiyahagarikiye mu gutuka uyu musore ahubwo yafashe umutsima bari bamuhaye ku isabukuru arawumutera yanduza imyenda gakondo uyu musore yari yambaye
Abasengana n’uyu mukobwa bari baje kwihera ijisho uyu musore n’imyiyereko ye batunguwe n’akaga kamugwiriye niko kumutabara bafata uyu mukobwa wari wariye karungu ngo ye gukomeza kumutera cake.
Ibitekerezo
Uwo mukobwa ndamushyigikiye