skol
Kigali

Umukobwa yibye telefoni ihenze ya nyirabuja kugira ngo ashimishe umukunzi we

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 August 2021

Umukobwa witwa Rebecca Isiche Elumbe ukomoka mu gihugu cya Kenya,yakoze amahano yiba ibintu by’agaciro birimo na telefoni bya nyirabuja arangije abijyana ku mukunzi we kugira ngo amushimishe.

Uyu mukobwa wakoraga mu rugo muri Kenya,yacunze abakoresha batari mu rugo niko kubiba karahava kugeza no kuri Telefoni ya nyirabuja.

Mu byo yibye harimo imikufi ifite agaciro k’amashiringi 300 000 Sh (2750 $) na 90 000 Sh (825 $),na telefoni y’ibihumbi 40 by’amashilingi ya Kenya.

Nyirabuja wa Rebecca witwa Maryann Abdi atuye ahitwa Langata mu mujyi waNairobi,yavuze ko uyu mukozi we yamwibye kuwa 02 Kanama 2021 ahita ajya kurara ku mukunzi we witwa Kennedy Kimanthi.

Uyu musore ngo yahawe n’uyu mukunzi we amashilingi 1000 n’iriya telefoni ihenze hanyuma uyu mukobwa ahita ahungira ahitwa Eldoret.

Madamu Abdi yavuze ko yageze mu rugo asanga igikapu cye cyarimo ibi bintu bihenze yari yaguze ahita ajya kurega kuri sitasiyo ya polisi ya Langata byatumye Polisi yose itangira gukora iperereza uyu mukobwa afatwa afite igikapu kirimo imyenda yari yaguze mu mafaranga yibye.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore w’imyaka 34 washyingiranwe n’umukecuru w’imyaka 73 yahindutse...

Umugabo wo muri Kenya yahindutse Biliyoneri nyuma y’aho yemeye...
23 October 2021 0

Sobanukirwa impamvu 5 zituma udakunda guhirwa mu rukundo

Hari igihe mu buzima bw’umuntu usanga adahirwa mu rukundo rwe. Iteka uko...
23 October 2021 0

Yavumbuye ko yashakanye n’umugabo mugenzi we nyuma y’imyaka 7...

Nyuma yimyaka 07 arushinze, umugabo yavumbuye ko yashakanye n’undi mugabo...
23 October 2021 0

Ba banya Mali babyaye abana 9 icyarimwe bashyize hanze amafoto yabo ku...

Ku ya 5 Gicurasi 2021, nibwo Madamu Halima Cisse yibarutse abana icyenda mu...
22 October 2021 0

Babaze ingona bayisangana ibice by’umubiri w’umurobyi yariye

Umubiri w’umurobyi washimuswe na ba rushimusi akajugunywa mu nyanja basanze...
22 October 2021 0

Abahoze ari abakozi ba Kompanyi y’indege ya Alitalia bakoze imyigaragambyo...

Ku wa gatatu w’iki cyumweru,tariki ya 20 Ukwakira 2021,abahoze ari abakozi...
22 October 2021 0