skol

Umukobwa yiyahuye nyuma yo gutandukana n’umusore bamaze imyaka 12 bakundana

Yanditswe: Wednesday 31, Mar 2021

Umukobwa ukomoka muri Nigeria witwa Okonkwo Ngozi yiyahuye mu mpera z’icyumweru gishize nyuma yo kunanirwa kwihanganira ko umusore bari bamaze imyaka 12 bakundana yamubenze.
Uyu mukobwa yabanje kwandika ku mbuga nkoranyambaga ko ababaye kugeza ku ndiba y’umutima kubera ibyo yakorewe n’uyu mukunzi we bari bamaze imyaka 12 bakundana,arangije ahita yiyahura.
Ngozi abinyujije kuri Twitter yagize ati “Ntabwo nigeze ngira agahinda kameze gutya mu buzima bwanjye bwose.”
Abantu benshi bamaze (…)

Abantu benshi bamaze kumenya ko uyu mukobwa yiyahuye bahise batangira gutanga ibitekerezo bitandukanye.

Umwe yagize ati “Kwiyahura kubera umugabo n’ubugoryi.Aruhukire mu mahoro ariko uriya mugabo wamwanze we arakomeza kwishimira ubuzima ndetse nta kizamuhungabanya kuko ntabwo ariko yabishatse.Ntiyamwishe ndetse nta n’ubwo yamugiriye inama yo kujya kwiyahura kandi ntacyo amugomba.”

Undi yagize ati “Usa naho nta bwenge.Ntabwo uzi agahinda watera umuntu.Yagombaga kubabazwa n’ibindi bintu ariko umusore yateye inda undi mukobwa kandi kumwanga nibyo yagombaga gukora.”

Benshi bakomeje kwibaza cyane ukuntu abantu bakundana igihe kingana gutyo badategura kubana.

Umuhanga mu bijyanye n’urukundo ndetse no kugira inama abashakanye witwa Samuel Settumba yavuze ko nibura abakundana bagakwiriye kumara umwaka barambagizanya hanyuma bagategura kurushinga aho yemeje ko iyo birenze imyaka 2 cyangwa 3 biba bibaye birebire.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa