Udushya
Umukozi wo mu rugo yamennye igikoma gishyushye kuri mugenzi we bapfa umugabo
Yanditswe: Friday 03, Aug 2018
Umukozi wo mu rugo witwa Naomi Chebet ukomoka muri Kenya yamenye igikoma gishyushye ku mukozi mugenzi we witwa Mercy Makena bapfa umusore amushinja kwiba moto y’umukunzi we.
Ku I taliki ya 23 Nyakanga 2018 nibwo aba bakozi barwanye inkundura bapfa uyu musore bigera aho uyu Chebet avuga ko uyu mukozi mugenzi we yibye moto y’umukunzi we birangira amumenyeho igikoma yari yatetse cyarimo kibira.
Ubwo Chebet yagezwaga imbere y’urukiko rwa Embu,yashinjwe n’ubushinjacyaha ko yatwitse uyu Makena abigambiriye ubu ari mu bitaro nyuma yo kumumenaho telemusi yuzuye mu maso.
Ubushinjacyaha bwavuze ko buzatangaza imyanzuro ku wa 07 Kanama uyu mwaka,aho byitezwe ko uyu Chebet azakatirwa igifungo gikarishye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *