Umukwe n’abari bitabiriye ubukwe bwe basanzwe bapfuye bukeye
Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022

Umukwe n’abatumirwa batanu bapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kwitabira ubukwe muri Nigeria,ubuzima bwabo bukajya mu kaga.
Nubwo aba batandatu bahise bapfa,umugeni n’abandi bantu barindwi barimo kuvurirwa mu bitaro.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Obinna Dieke n’umugore we Nebechi barashyingiranywe mu birori byitabiriwe n’incuti zabo n’abagize umuryango wabo hafi y’umujyi wa Enugu, mu majyepfo ya Nigeria.
Polisi yo muri ako gace ivuga ko ariko mu gitondo cyakurikiyeho, abantu 14 barimo (...)
Umukwe n’abatumirwa batanu bapfuye mu buryo butunguranye nyuma yo kwitabira ubukwe muri Nigeria,ubuzima bwabo bukajya mu kaga.
Nubwo aba batandatu bahise bapfa,umugeni n’abandi bantu barindwi barimo kuvurirwa mu bitaro.
Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Obinna Dieke n’umugore we Nebechi barashyingiranywe mu birori byitabiriwe n’incuti zabo n’abagize umuryango wabo hafi y’umujyi wa Enugu, mu majyepfo ya Nigeria.
Polisi yo muri ako gace ivuga ko ariko mu gitondo cyakurikiyeho, abantu 14 barimo umukwe n’umugeni bari bakoze ubukwe, basanzwe bataye ubwenge mu rugo rushya rw’abageni kandi bafite bazanye urufuro rwinshi mu kanwa.
Aba bantu bahise bajyanwa mu bitaro ariko Bwana Obinna n’abandi batanu batangajwe ko bapfuye mu gihe Madamu Nebechi n’abandi bashyitsi be barindwi ubu barimo kuvurirwa mu bitaro.
Ntibiramenyekana icyateye izo mpfu, ariko abaturage baho bavuga ko bishoboka ko ari uburozi bwashyizwe mu biribwa bariye cyangwa uburozi bwa carbon dioxide bwavuye ku mashini itanga umuriro w’amashanyarazi [generator] bari bazanye mu rugo rwabo.
Polisi yavuze ko hakozwe isuzuma ry’imirambo y’abantu batandatu muri aba bapfuye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu.
Abashyingiranywe n’abashyitsi babo bari basubiye mu rugo rwabo nyuma y’ubukwe.
Umuvugizi wa polisi, Daniel Ndukwe, yatangarije ikinyamakuru Premium Times cyo muri Nigeria ko bukeye nta n’umwe mu bashyitsi bitabiriye ubu bukwe wasohotse mu nzu bituma abaturanyi bamena umuryango w’imbere w’inzu ngo barebe icyabaye
Basanze abantu bataye ubwenge bazanye urufuro mu kanwa.
Ndukwe yagize ati: ’Bahise bajyanwa mu bitaro, aho batandatu muri bo byemejwe ko bapfuye bagashyirwa mu buruhukiro kugira ngo basuzumwe, mu gihe abandi bakiri kwivuza.’
Umuyobozi w’agace aba bant barimo yavuze ko Obinnaa, Nebechi n’abashyitsi babo bari bitabiriye ubukwe basubiye mu rugo rwabo mu birori bya nijoro mbere yuko basanga kabaye.
Iyi niyo nzu y’aba bageni bahuye n’uruva gusenya
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *