skol
fortebet

Umukwe yafunzwe nyuma yo kwica umugeni we ku munsi w’ubukwe bwabo

Yanditswe: Saturday 06, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukwe w’umunyeshyari yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 azira gukubita umugore we mushya kugeza apfuye ku munsi w’ubukwe bwabo imbere y’abatumirwa.
Bwana Stepan Dolgikh w’imyaka 35, yakubise uwari ugiye kumubera umugore Oksana Poludentseva w’imyaka 36, ​​kugeza apfuye hanyuma umurambo we awuta mu kibaya i Novosibirsk, mu Burusiya.
Uyu mwicanyi uticuza yabwiye urukiko ko yizeraga ko umugeni we mushya yamuciye inyuma niko kumukubita aramwica.
Dolgikh yari yarahamijwe icyaha cyo kwica mbere y’aho (...)

Sponsored Ad

Umukwe w’umunyeshyari yakatiwe igifungo cy’imyaka 18 azira gukubita umugore we mushya kugeza apfuye ku munsi w’ubukwe bwabo imbere y’abatumirwa.

Bwana Stepan Dolgikh w’imyaka 35, yakubise uwari ugiye kumubera umugore Oksana Poludentseva w’imyaka 36, ​​kugeza apfuye hanyuma umurambo we awuta mu kibaya i Novosibirsk, mu Burusiya.

Uyu mwicanyi uticuza yabwiye urukiko ko yizeraga ko umugeni we mushya yamuciye inyuma niko kumukubita aramwica.

Dolgikh yari yarahamijwe icyaha cyo kwica mbere y’aho ariko uyu mugore we wamumenye ari muri gereza yizeraga ko ashobora kuzamutoza agahinduka.

Ababibonye bavuga ko yatangiye gukubita imigeri uyu mugore we usanzwe afite umwana umwe,nyuma yo gufuha cyane nyuma yo kubona uyu mugeni we ari kuvugana n’undi mugabo wari waje mu bukwe bwabo bwabereyemu nzu yiherereye mu mudugudu wa Chik.

Yashinje umugore we mushya ’kwitwara nabi’, nkuko byavuzwe.

Umugenzacyaha mukuru Kirill Petrushin yagize ati: ’Yatangiye kumukubita ibipfunsi no kumwirukana mu nzu."

Yakomeje kumukubitira mu nzu.

’Yamukuruye umusatsi, aramukubita, amusunika mu muhanda, ari naho yakomeje kumukubita ku mubiri n’umutwe.’ Amaze gupfa’yamujugunye mu kibaya cyari hafi’.

Ibi byabaye hashize amasaha make aba bombi basezeranye kubana akaramata mu bukwe bwabo.

Abandi bashyitsi ngo bari bafite ubwoba bwinshi bwo gutabara ariko bahamagaye abashinzwe umutekano.

Petrushin, ushinzwe iperereza mu karere yavuze ko uyu mugabo yemeye ubwicanyi ariko atigeze yicuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa