skol
fortebet

Umuntu wari ushaje cyane kurusha abandi ku Isi yapfuye

Yanditswe: Saturday 15, Apr 2017

Sponsored Ad

Emma Morano, umutaliyanikazi wari ushaje kurenza abatuye Isi bose yitabye Imana ku myaka 117.
Morano yavutse tariki 29 November 1899, niwe muntu rukumbi wari usigaye ku Isi mu bavutse mu mwaka y’ 1800.
Uyu mukecuru yavugaga ko kurya amagi 3 buri munsi biri mu byamufashije kuramba ku Isi.
Morano yaguye aho yari atuye mu majyaruguru ya Verbania.
Umudogiteri w’ imyaka 27 witwa Carlo Bava witaga kuri uyu mukecuru yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa ko Morano yaryaga imboga inshuro nkeya (...)

Sponsored Ad

Emma Morano, umutaliyanikazi wari ushaje kurenza abatuye Isi bose yitabye Imana ku myaka 117.

Morano yavutse tariki 29 November 1899, niwe muntu rukumbi wari usigaye ku Isi mu bavutse mu mwaka y’ 1800.

Uyu mukecuru yavugaga ko kurya amagi 3 buri munsi biri mu byamufashije kuramba ku Isi.

Morano yaguye aho yari atuye mu majyaruguru ya Verbania.

Umudogiteri w’ imyaka 27 witwa Carlo Bava witaga kuri uyu mukecuru yabwiye ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa ko Morano yaryaga imboga inshuro nkeya cyane.

Morano yavugaga ko kuramba kwe abikesha kuba yarafashe icyemezo cyo kutabana n’ umugabo nyuma ’umwaka umwe apfushije umwana we wari ufite imyaka itandatu y’ amavuko. Hari mu mwaka w’ 1938.

Nyuma Nyakwigendera yakundanye n’ umusore aza kwicwa mu ntambara ya Mbere y’ Isi kuva ubwo yumva abagabo bamuvuye ku nzoka.

Morano yakoze akazi ageza ku myaka 75, Yavuze ko yanze kongera gushaka umugabo kuko yumvaga adashaka kuganzwa n’ umuntu uwo ari we wese.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa