skol
fortebet

Umunya Syria wagaragaye ari kwigira ku itoroshi mu ntambara yahawe buruse yo kwiga muri Cambridge

Yanditswe: Tuesday 29, May 2018

Sponsored Ad

Umusore ukomoka muri Syria witwa Abdullah Kattineh w’imyaka 19 wagaragaye ari kwigira ku itoroshi kubera ko iwabo amashanyarazi yari yaciwe n’ama bombe,yahawe buruse yo kujya kwiga muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.
Abdullah Kattineh wiga ibijyanye n’ubutabire (Chemistry),yagaragaye ari kwigira ku itoroshi nyuma y’aho iwabo mu mugi wa Damascus umuriro wari wabuze kubera intambara yahabereye,yahawe buruse yo kujya gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Cambridge iri mu zikomeye ku isi (...)

Sponsored Ad

Umusore ukomoka muri Syria witwa Abdullah Kattineh w’imyaka 19 wagaragaye ari kwigira ku itoroshi kubera ko iwabo amashanyarazi yari yaciwe n’ama bombe,yahawe buruse yo kujya kwiga muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza.

Abdullah Kattineh wiga ibijyanye n’ubutabire (Chemistry),yagaragaye ari kwigira ku itoroshi nyuma y’aho iwabo mu mugi wa Damascus umuriro wari wabuze kubera intambara yahabereye,yahawe buruse yo kujya gukomereza amasomo ye muri kaminuza ya Cambridge iri mu zikomeye ku isi ndetse akazajya atangwaho akayabo k’ibihumbi 48 by’amapawundi birimo n’amafaranga yo kumutunga.

Nyuma yo guhabwa aya mahirwe yagize ati “Ni iby’agaciro kuba mbaye umunya Syria wa mbere ugiye kwiga muri Cambridge uyu mwaka.Sinabasha kuvuga uko numva merewe.Twese tubabazwa nibibera muri Syria,gusa byanteye imbaraga zo kwiga cyane kugira ngo ngere ku nzozi zanjye.

Ubuyobozi bwa Cambridge bwatangaje ko Abdullah yahawe aya mahirwe kubera ubushake bwo kwiga yagaragaje nubwo yari afite imbogamizi nyinshi,ndetse biteguye kumuba hafi.

Ibitekerezo

  • Ni byiza cyane.Kubera ko muli Syria abantu benshi batemera bible,ndamwifuriza ko nagera muli UK azasoma bible,akayigereranya na Coran.Kubera ko ibyo bitabo byombi akenshi bivuguruzanya,ntabwo byombi bituruka ku mana,kuko imana itajya ibeshya (Tito 1:2).Urugero,Bible ivuga ko Abraham yagiye gutamba umwana we Isaac.Naho Coran ikavuga ko Abraham yagiye gutamba umwana we Ismail.Urundi rugero,bible idusaba gutunga umugore umwe,naho Coran ikemerera Abaslamu gutunga abagore 4.Bible idusaba gukunda umwanzi wacu (Matayo 5:44),Coran igasaba kwica umwanzi wawe.
    Ndetse n’umuntu utari umusilamu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa