skol
fortebet

Umunyamakuru yagaragaye afite ubwoba ubwo yasomaga amakuru akikijwe n’Abatalibani bitwaje intwaro

Yanditswe: Wednesday 01, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru usoma amakuru muri Afghanistan yari afite ubwoba bwinshi cyane ubwo yakoraga akazi ke akikijwe n’Abatalibani bitwaje intwaro.
Aba barwanye bafashe inyubako ya TV y’iki gihugu nibwo bahise basaba abanyamakuru kubasomera amatangazo yo gutsinda.
Umunyamakuru wa BBC witwa Yalda Hakim niwe washyize hanze amashusho y’uyu munyamakuru arangije yandikaho ati “Afghanistan TV,ntisanzwe.Umunyamakuru yavugaga guhirikwa kwa Leta ya Ghani hanyuma avuga ko Leta ya kisilamu isaba abaturage (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru usoma amakuru muri Afghanistan yari afite ubwoba bwinshi cyane ubwo yakoraga akazi ke akikijwe n’Abatalibani bitwaje intwaro.

Aba barwanye bafashe inyubako ya TV y’iki gihugu nibwo bahise basaba abanyamakuru kubasomera amatangazo yo gutsinda.

Umunyamakuru wa BBC witwa Yalda Hakim niwe washyize hanze amashusho y’uyu munyamakuru arangije yandikaho ati “Afghanistan TV,ntisanzwe.Umunyamakuru yavugaga guhirikwa kwa Leta ya Ghani hanyuma avuga ko Leta ya kisilamu isaba abaturage kutagira ubwoba mu gihugu cyabo.”

Ubwo yasomaga aya makuru,Umunyamakuru yari akikijwe n’Abatalibani 8 bose bafite imbunda ku buryo iyo akora ikosa bari guhita bamwica.

Uyu yavuze ko Afghanistan TV yafashwe kuwa 29 Kanama hanyuma Abatalibani basaba abanyamakuru kuvuga amakuru aberekeyeho.

WIO News ivuga ko umunyamakuru yazanye impaka n’aba basirikare bashya baherutse gufata ubutegetsi.

Benshi bagiye bavuga kuri iyi videwo aho undi munyamakuru wo muri Iran yavuze ko bitangaje kuba Umunyamakuru wari ufite ubwoba yasabwe kubwira abaturage ko badakwiriye kugira ubwoba akikijwe n’abafite intwaro.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa