skol
fortebet

Umunyamakuru yakoze ikirori kidasanzwe cyo gusezera ku mbwa ye yapfuye

Yanditswe: Thursday 30, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wo kuri TV uzwi cyane muri Afurika yepfo, Moshe Ndiki, wapfushije imbwa ye, Sugar Ndiki, yayikoreye ibirori bihambaye byo kuyisezeraho.
Umuryango wa Ndiki n’inshuti bateraniye mu birori bikomeye byabereye mu nzu ye yari iteguye neza.
Yayikoreye imihango idasanzwe yo kuyishyingura,aho yanashatse abategura ibirori kugira ngo umuhango wo gusezera kuri iyi mbwa ugende neza.
Ku ya 28 Kamena,nibwo uyu Moshe yashyinguye iyi mbwa ye ari kumwe n’inshuti magara ze n’umuryango we mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamakuru wo kuri TV uzwi cyane muri Afurika yepfo, Moshe Ndiki, wapfushije imbwa ye, Sugar Ndiki, yayikoreye ibirori bihambaye byo kuyisezeraho.

Umuryango wa Ndiki n’inshuti bateraniye mu birori bikomeye byabereye mu nzu ye yari iteguye neza.

Yayikoreye imihango idasanzwe yo kuyishyingura,aho yanashatse abategura ibirori kugira ngo umuhango wo gusezera kuri iyi mbwa ugende neza.

Ku ya 28 Kamena,nibwo uyu Moshe yashyinguye iyi mbwa ye ari kumwe n’inshuti magara ze n’umuryango we mu birori bikomeye byateguwe na sosiyete ikomeye ya Nono Events.

Ndiki abinyujije kuri Instagram,yagize ati ’Ndashimira abantu bose bohereje ubutumwa bw’akababaro,abitabiriye umuhango wo gushyingura no kutwoherereza ubutumwa bususurutsa umutima, mwarakoze rwose, ndashimira inshuti zanjye n’umuryango wanjye kuba warumvise ububabare bwanjye n’uburyo nakundaga imbwa yanjye, @sugarndiki buri gihe n’iteka ryose. "

Uyu mugabo yavuze ko iyi mbwa ye bari bamaranye imyaka 5 babana ndetse yemeje ko nta gitangaza kuba yayikoreye ibirori bidasanzwe byo kuyishyingura kuko abantu bose babikorera abo bakunda.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa