skol
fortebet

Umunyamakuru yakoze ubukwe n’umukobwa bamaze imyaka 10 bakundana,bahuriye kwa muganga ari muri Koma[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 25, May 2021

Sponsored Ad

Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru ukunzwe cyane muri Uganda, Ronnie McVex yakoze ubukwe na Mbabazi Patience, bamaze imyaka 10 bakundana, urukundo rwabo rukaba rwaratangiye ubwo bahuriraga mu bitaro ,umusore arembye cyane.

Sponsored Ad

Ubukwe bwa Mbabazi na Ronnie bwabaye ku wa 22 Gicurasi 2021, gusezerana imbere y’Imana bibera murusengero rwa Saints Nakasero mu gihugu cya Uganda.

Aba bombi bakoze ubukwe , mugihe mukwezi k’Ugushyingo 2020, Rannie yari yambitse impeta ya fiyansaye Mbabazi amusaba ko yazamubera umugore, mu birori byabereye mu mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda.

Ronnie na Mbabazi ,bahamyako bamaze imyaka 10 bari mu munyenga w’urukundo.
Ronnie yatangarije inkuru y’urukundo rwe mu kiganiro yagiranye n’inyamakuru UGmirror cyo muri Uganda yavuze ko yahuye n’uyu mukobwa mu gihe yari hagati y’urupfu n’ubuzima.

Uyu musore avugako,yamenyaniye n’uyu mukobwa mu bitaro ,ubwo imbangukira gutabara yamugezaga mu bitaro byo mu mujyi wa Kampala yakoze impanuka nta muntu afite umwitaho aribwo yabonye marayika we ari we wabaye umugore we ari kumwitaho.

Mbabazi ngo niwe wabaye umutabazi wambere , ubwo uyu musore Yari ageze mu Bitaro ntawundi muntu afite wagombaga kumwitaho kuko imiryango ye itari yahabwa amakuru y’iyi mpanuka.

Mbabazi ngo yamwiseho ku minsi igera kuri itatu , umuryango we utaramugeraho,guhera ubwo batangiye gukundana kugeza n’uyu munsi.

Ronnie yagize ati” Njyewe, nagiye muri koma ntabwo narinzi ibiri kumbaho , ariko uyu mukobwa we yarabikurikiranaga cyane, kuko namaze icyumweru ntumva ntazi ibyabaye ,nagaruye ubwenge nsanga umuntu ntazi ariwe undwaje ,kuva ubwo nahise mukunda, nawe arankundira turagumana , kugeza uyu munsi “.

Mussimenta Ronnie Mcvex ni umunyamakuru akaba n’umunyarwenya umaze kwamamara cyane muri Uganda,azwi cyane kuri Radio ya Nxt Radio UG na Televiziyo ya NBs.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa