skol
fortebet

Umunyamideli Blac Chyna yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli akaba na rwiyemezamirimo ukomoka muri Amerika, Blac Chyna yagaragaye mu mujyi wa London yambaye imyenda ibonerana igaragaza utwenda tw’imbere,bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu munyamideli ukunze kugarukwaho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambarire ye ndetse n’ibishushanyo akunze kwishushanyaho ku mubiri,yongeye gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera iyi myambarire y’ubushotoranyi.

Ku wa Gatanu nibwo yafotowe agiye kwinjira mu kabyiniro mu mujyi wa London gusa benshi bagarutse kuri iyi myambarire ye igaragaza imyenda y’imbere.

Blac Chyna w’imyaka 30 yatunguye benshi kuko benshi mu batuye mu mujyi wa London bamushungereye kubera iyi myambarire yagaragazaga imiterere y’umubiri we.

Blac Chyna,KimKardashian na Amber Rose bakunze kugaragara kenshi mu binyamakuru byo hirya no hino ku isi kubera imyambarire yabo ishotora abagabo ndetse rimwe na rimwe igaragaza imyanya yabo y’ibanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa