skol
fortebet

Umunyamideli ufite amabere manini kurusha abandi mu bwongereza yaciye ibintu kubera amafoto yashyize hanze kuri Noheli [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Friday 28, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyamideli w’Umwongereza witwa Nicki Valentina Rose w’imyaka 26 ufite amabere Manini cyane kurusha abandi muri iki gihugu yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto agaragaza ubunini bukabije bwayo.

Uyu munyamideli umaze kuba icyamamare,amaze gutakaza akayabo ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda (£40,000 ) yongeresha aya mabere ye ndetse afite ubunini budasanzwe butuma atangarirwa na benshi ahura nabo.

Nicki aherutse gutangaza ko yakora icyo aricyo cyose ngo agire umubiri yifuza ariyo mpamvu yifuza kwiyongeresha ikibuno ndetse yiteguye gutanga akayabo ngo abigereho.

Mu myenda ya pink,Nicki Valentine yagaragaye mu mujyi wa Manchester ,yambaye utwenda tumwegereye cyane ari nako aya mabere ye manini yamutamaje akanga kuyikwiramo bituma benshi bacika ururondogoro.

Nicki Valentine yavuze ko adashobora agaramye kuko aya mabere ye amuremera bigatuma adasinzira,bityo aryama yubamye buri gihe.

Uyu mukobwa aherutse kubwirwa n’abaganga ko ubuzima bwe buri mu kaga kuko ahorana ububabare mu mugongo ndetse n’umunaniro ukabije uterwa n’uburemere bw’aya mabere yiyongeresheje.

Nicki Valentine yavuze ko bimushimisha kuba afite amabere Manini kurusha abandi mu Bwongereza ndetse zari inzozi ze akiri muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa