Umunyamideli ufite amabere manini kurusha abandi mu Bwongereza yatunguye benshi kubera umwanzuro yafashe [AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 23, Aug 2018
Umunyamideli witwa Nicki Valentina Rose w’imyaka 26 ukomoka mu Bwongereza ufite amabere manini ku buryo butangaje, yavuze ko agiye kuyongeresha kugira ngo abe manini kurushaho nubwo yabwiwe n’umubaga ko bizamutera uburwayi bukomeye.
Uyu munyamideli yatunguye benshi mu bamuzi kubera ubunini bw’amabere afite aho bimusaba kuryama yubamye kugira ngo abashe gusinzira.
Nicki mbere yuko yongeresha amabere ye
Uyu munyamideli umaze gutakaza akayabo k’ibihumbi 60 by’amapawundi kugira ngo yiyongereshe aya mabere ndetse no kwihinduza amazuru,yavuze ko ataragira amabere yifuza bityo agiye kongera kwibagisha kugira ngo abe Manini kurushaho.
Uyu mukobwa yabwiwe n’abaganga ko gukomeza kwibagisha bizamubyarira uburwayi bukomeye ariko we yabimye amatwi arashaka ko amabere ye yaba Manini kugira ngo ahige abandi bakobwa mu kugira amabere Manini.
Yagize ati “Biranshimisha kugira amabere manini ndetse nicyo kintu nifuje kurusha ibindi kuva nkiri umwana muto.Nezezwa no kuba arinjye mwongereza ufite amabere Manini kurusha abandi.”
Uyu munyamideli watangiye kwiyongeresha amabere ku myaka 21,yavuze ko yabwiwe ko azahura n’uburwayi bukomeye burimo umunaniro ukabije ndetse n’uburwayi budakira nakomeza kwibagisha ariko we atifuza kubihagarika
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *