Umunyamideli w’uburanga yafashwe ari gusambanira mu bukwe yari yatumiwemo nka gafotozi [AMAFOTO]
Yanditswe: Wednesday 28, Nov 2018
Umunyamideli witwa Katherine Leigh Mehta w’imyaka 26,ukomoka muri USA yakoze amahano afatwa ari gusambana n’umushyitsi wari watumiwe mu bukwe bumwe bwari bwabereye muri leta ya Texas muri USA,abamufashe bamubujije gukomeza gukora amahano yihagarika ku giti cyo ku muhanda bose babireba.
Uyu munyamideli usanzwe yamamaza imyenda yo kogana,yari yatumiwe muri ubu bukwe nka gafotozi,ahageze ahuza urugwiro n’umushyitsi wari wabutumiwemo niko kujya mu gikari batangira gukora imibonano mpuzabitsina,bafatwa n’abatumirwa uyu mukobwa ateza akavuyo.
Byarangiye Polisi itaye muri yombi uyu mugore nyuma y’aho sheriff urinda umutekano w’agace ubu bukwe bwabereyemo abwiwe ko uyu mukobwa yafashwe ari gusambanira mu cyumba cyagombaga kwakirirwamo abashyitsi.
Mehta yasabwe n’aba nyiri ubukwe kugenda akava ahabereye ubukwe,arabyanga atangira gutukana ndetse birangira yihagaritse ku karubanda nkuko polisi yabitangaje.
Abashinzwe umutekano bavuze ko uyu munyamideli ashobora kuba yavanze inzoga n’ibiyobyabwenge bigatuma ata umutwe imbere y’abantu ndetse agasambanira mu bukwe.
Uyu munyamideli wari watumiwe mu bukwe nka gafotozi yatawe muri yombi ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize arekurwa ku cyumweru.
Ibitekerezo
Akazi k’Abanyamideli (mannequin cyangwa Fashion madels) gatuma abakobwa bagakora bajya mu busambanyi.Gusa sibo bonyine.Ubusambanyi busigaye ari umukino.Bisigaye byitwa "kuba mu rukundo".Nubwo bikorwa na millions and millions z’abantu ku isi,ni icyaha kibabaza imana cyane.
Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.