skol
fortebet

Umunyamideli yiyemeje gucuruza amafoto ashotora abagabo kugira ngo abone amafaranga yo kugura ikipe

Yanditswe: Tuesday 09, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli ucuruza amafoto ashotora abagabo, Daniella Chavez yatangaje ko yakusanyije miliyoni 6.5 z’ama pound mu kugurisha amafoto ye yambaye ubusa n’andi ashotora abagabo mu
Ibi yabikoze mu kugerageza gushaka amafaranga yo kugura ikipe y’umupira wamaguru ya Chili O’Higgins.
Uyu mukobwa w’imyaka 35 yafunguye konti ku rubuga rucururizwaho ayo mafoto n’amashusho rwa OnlyFans mu byumweru bibiri bishize ndetse avuga ko intego ye ari ukugira ngo abone amafaranga yo kugura iyi kipe ikinira mu (...)

Sponsored Ad

Umunyamideli ucuruza amafoto ashotora abagabo, Daniella Chavez yatangaje ko yakusanyije miliyoni 6.5 z’ama pound mu kugurisha amafoto ye yambaye ubusa n’andi ashotora abagabo mu

Ibi yabikoze mu kugerageza gushaka amafaranga yo kugura ikipe y’umupira wamaguru ya Chili O’Higgins.

Uyu mukobwa w’imyaka 35 yafunguye konti ku rubuga rucururizwaho ayo mafoto n’amashusho rwa OnlyFans mu byumweru bibiri bishize ndetse avuga ko intego ye ari ukugira ngo abone amafaranga yo kugura iyi kipe ikinira mu mujyi yavukiyemo wa Rancagua.

Ubu nyuma y’iminsi itarenze 15 gusa, yavuze ko bidasanzwe amaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni 6 z’amapawundi.

Icyakora,uyu mukobwa akeneye byibuze andi miliyoni 10 z’amapawundi kugira ngo abone amahirwe yo kwegukana O’Higgins - ubu ifitwe n’umucuruzi Ricardo Abumohor.

Icyakora umuvuduko ari kubonamo amafaranga ntusanzwe ndetse bidahindutse araza kuyabona vuba agure iyi kipe.

Mu cyumweru gishize yavugiye kuri Twitter ati: "Nakusanyije miliyoni $ 8 (£ 6.5m) ... uyu munsi mbona mu makuru ko ubuyobozi bwa O’Higgins budashaka kungurisha."

Yakomeje yibasira Abumohor, ati: "Ricardo Abumohor yayishyize ku isoko none ndashaka kuyigura ariko barambwira ngo oya!."

"Natekerezaga ko uyu mugabo akomera ku ijambo rye kandi nzi neza ko nshobora gukorera byinshi iyi kipe kumurusha ... Nkomoka mu karere ibamo, ndi umufana kandi ntari we!

"Ikigaragara ni uko Abumohor [ashaka kugurisha iyi kipe] ariko adashaka kuyigurisha umugore."

Ba nyiri O’Higgins bahatiwe gushyira ahagaragara itangazo nyuma yuko Chavez abashinje ivangura rishingiye ku gitsina.

Bavuze ko nubwo nta gahunda bafite yo "kwicara ngo bavugane na Chavez", ariko batigeze bahakana ko ashobora kugura iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa