skol
Kigali

Umunyapolitiki wari umaze amezi 3 yaraburiwe irengero yasanzwe mu rugo rw’umugore

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 May 2022

Umunyapolitike wo muri Tanzaniya w’imyaka 43, Mutta Rwakatare, wari waraburiwe irengero yabonetse yiryamiye mu rugo rw’umugore.

Umuryango wa Rwakatare,witabaje Polisi kubera ko uyu mugabo usanzwe ari umuyobozi ahitwa Kawe yari yaraburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na polisi ya Dar es Salaam na RPC ACP Jumanne Muliro, yavuze ko uyu munyapolitiki yabonetse mu rugo rw’umugore mu nkengero za Tabata mu Karere ka Ilala.

Iri tangazo rigira riti: “Igipolisi kidasanzwe cya Dar es Salaam cyakoze iperereza maze babasha kubona Uwo mujyanama ku ya 23 Gicurasi mu rugo rw’uwitwa Ashura Ally Matitu w’imyaka 43”.

Nk’uko abapolisi babitangaza, Madamu Matitu utuye i Tabata Darajani, yatangaje ko Rwakatare ari inshuti ye kuva kera ndetse ngo umubano wabo umaze imyaka icumi.

Yakomeje avuga ko Bwana Rwakatare yageze iwe ku ya 19 Gicurasi,yasinze cyane kandi akaba yarahagumye kugeza abonywe na Polisi.

Bivugwa ko Rwakatare yaburiwe irengero kuva muri Gashyantare uyu mwaka, bigatuma abantu bamushakisha bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Abavandimwe ba Rwakatare na bagenzi be bafashe hasi hejuru mu kumushakisha bituma Songoro Mnyonge, umuyobozi wa Kinondoni, asaba itangazamakuru gufasha mu kumushakisha.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Igikomangoma cyashakanye n’abagore 2 icyarimwe [AMAFOTO]

Ku wa gatandatu, igikomangoma cya Kano cy’imyaka 22, Mustapha Ado Bayero,...
27 June 2022 0

Yishwe n’abavandimwe azira kwanga gutirura imyenda yabo bamutije

Reaction Unit SA (RUSA) yavuze ko ku wa kane w’iki cyumweru, umusore...
25 June 2022 0

Bahuriye mu kabari bagiye kwiyahuza inzoga kubera ibibazo bibabyarira...

Musiimenta yari yagiye mu kabari gutura umujinya byeri mu gihe Nuwagaba...
23 June 2022 0

Umugore yashyingiranwe n’igipupe mu bukwe bwaciye ibintu [AMAFOTO]

Umugore ukomoka muri Brazil, avuga ko yakundanye akanashyingiranwa n’igipupe...
22 June 2022 1

Yavumbuye ko yashyingiranwe n’umugore mugenzi we nyuma y’amezi 10...

Umugore ntiyigeze amenya ko umugabo we mu by’ukuri yari umugore mugenzi we...
20 June 2022 0

Kylian Mbappe na Achraf Hakimi bakoreye ibiruhuko mu gihugu cyo muri...

Kylian Mbappé na Achraf Hakimi bari muri Afrika mu biruhuko byabo. Aba...
18 June 2022 0