skol
fortebet

Umunyarwenya Anne Kansiime yashyize hanze amafoto akurura abagabo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 01, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umunyarwenya ukomoka muri Uganda umaze kuba icyamamare muri Africa,Anne Kansiime yatunguye benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto akurura abagabo yashyize hanze.

Uyu munyarwenya watandukanye n’umugabo we Gerald Ojok bari bamaranye imyaka 4,yeretse abagabo ko ubwiza atabushakisha niko gushyira hanze amafoto akurura abagabo.

Mu rugendo rw’akazi arimo mu mujyi wa Atlanta, muri USA,Anne Kansiime yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze umurundo w’aya mafoto yambaye utwenda tugufi,twavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga.

Akimara gushyira hanze aya mafoto yagize ati “ni umunsi mwiza Ninja zanjye.Ndacyari mu bitaramo muri Atlanta.

Yongeye gushyira hanze andi mafoto arangije yandikaho ngo “ngwino undebe”byatumye benshi mu bafana be bavuga ko akeneye umukunzi.

Ibitekerezo

  • Uyu yakurura abagabo ba hehe ko ubwe nawe ari nkumugabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa