Umwarimu witwa Eleanor Wilson w’imyaka 29 wasambanye n’umunyeshuli we w’imyaka 16 mu bwiherero bwo mu ndege barimo, yamutamaje abwira abannyeshuli bagenzi be ko uyu mwarimu yamubwiye ko agiye gukuramo inda yamuteye.
Uyu mwarimu wari usanzwe afite umukunzi, yasambaniye mu ndege n’uyu munyeshuli we mu mwaka wa 2015, ubwo yari afite imyaka 26 bavuye ku kibuga cy’indege cya London Heathrow muri Kanama.
Wilson wasambaniye mu ndege n’umunyeshuli we ubwo yageraga mu rukiko rwa Bristol
Uyu mugore Wilson ukomoka ahitwa Dursley mu Bwongereza, yamamaye mu binyamakuru uyu munsi,nyuma yo gukurwaho ibirego yakurikiranwagaho n’urukiko birimo guhohotera umwana utarageza ku myaka y’ubukure akamukoresha imibonano mpuzabitsina.
Urukiko rwa Bristol rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko uyu mwarimu wigisha ku kigo cya Bristol secondary school,ariwe watangiye gushotora uyu munyeshuli amwandikira ubutumwa bwuzuyemo amagambo y’urukozasoni no kumusembura ngo baryamana ndetse ubwo bari bicaranye mu ndege yakomeje kumukorakora birangira bagiye gusambanira mu bwiherero.
Uyu munyeshuli yabwiye polisi ko uyu mwarimu ariwe wamuhamagaye amujyana mu bwiherero bakorana imibonano mpuzabitsina yamukuyemo imyenda.
Umubyeyi w’uyu muhungu utavuzwe amazina yavuze ko yakundaga kubona ubutumwa bw’uyu mwarimu muri telefoni y’uyu mwana we akagira ngo ari kumufasha kutiheba cyane ko yari amaze iminsi atandukanye n’umukunzi we.
Ubwo uyu mwarimu wigisha Physics yabwiraga uyu munyeshuli ko yamuteye inda ndetse agiye kuyikuramo,yagize ubwoba,abikwirakwiza ku ishuli bituma ubutabera bukurikirana uyu mugore nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha mu rukiko.
Ibitekerezo
Ubusambanyi nicyo cyaha nyamukuru kizatuma abantu benshi Babura ubuzima bw’iteka.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.