skol
fortebet

Umunyeshuli w’umukene yatsinze irushanwa ryo gushyingiranwa n’umuherwe umurusha imyaka 26 [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, May 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Yulia Sveshnikova w’imyaka 29,ukomoka mu Burusiya usanzwe ari umunyeshuli niwe wegukanye intsinzi mu irushanwa ryacaga kuri televiziyo yo mu Burusiya ryo guhatanira gushyingiranwa n’umuherwe Konstantin Scherbinin uri mu ba mbere mu Burusiya.

Sponsored Ad

Yulia usanzwe ari umunyeshuli,yatsinze abakobwa basaga ibihumbi 2 bari bariyandikishije muri iri rushanwa ryo kuzatorwamo uzaba umugore w’uyu muherwe ucuruza peteroli umaze gutandukana n’abagore 5.

Yulia yatsinze abakobwa barenga ibihumbi 2000 biyandikishije

Uyu mugabo ufite abana 5 barimo 2 baruta uyu mugore we,yimye amaso abandi bakobwa ahitamo ko uyu Yulia ariwe wamubera umugore,ahita amwambika impeta ifite agaciro ka miliyoni zisaga 36 z’amafaranga y’u Rwanda imbonankubone kuri televiziyo ya U TV.

Uyu mukobwa agiye guhita ahabwa uburenganzira bwo gukoresha amato,indege n’amamodoka ahenze ndetse n’amazu y’uyu muherwe.

Uyu mukobwa wageze I Moscow nta mafaranga afite avuye iwabo mu cyaro aje gushaka akazi mu mugi,yavuze ko ubuzima bwe bwahindutse ubwo yabonaga itangazo risaba abakobwa kwiyandikisha basaba kuzatoranywamo umukobwa uzabera uyu muherwe umugore.

Nyuma y’ubukwe uyu Yulia n’uyu mugabo we bazahita berekeza I Dubai mu kwezi kwa buki,bazavamo ajya gutemberezwa mu mitungo y’uyu mugabo we mushya.

Uyu mugabo yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kubona umukobwa umukunda kurusha amafaranga ye ndetse yifuza ko uyu mugore we wa 6 bazasazana.

Uyu mukobwa akimara gutangazwa ko ariwe utsinze,yitereye hejuru avuza induru agira ati “Ndatsinze,ndatsinze.”

Abana b’uyu muherwe bishimiye Yulia ndetse bavuga ko bishimiye ko se yishimye cyane ko bagiye bamutoranyiriza abakobwa beza akabanga.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa