skol
fortebet

Umunyeshuri wo muri Uganda yashyingiranywe nawe ubwe

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’ Umunya- Uganda wiga mu kiciro cya kabiri Kaminuza igitutu cy’ ababyeyi cyatumye afata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe ubwe.

Sponsored Ad

Lulu Jemimah w’ imyaka 32 wiga muri Kaminuza yo mu Bwongereza Oxford University mu kwezi kwa munani uyu mwaka ubwo yizihizaga isabukuru ye y’ amavuko nibwo yakoze ubu bukwe budasanzwe.

Uyu mukobwa avuga ko ababyeyi be bahoraga bamushishikariza gukora ubukwe nyamara ngo muri we icyo ashyize imbere ni ukwiga ubukwe bukaza nyuma.

Ubu bukwe budasanzwe bwabereye Quepasa bar ahitwa Kisementi, mu mujyi wa Kampala. Uyu mukobwa yatumiye inshuti n’ abaturanyi yambara agatimba ageza ijambo ku batumirwa ryumvikanyemo ko yabuze umugabo.

Lulu ati “Nafashe iminota yo gusobanurira inshuti zanjye ko nta mukwe uraba ahari bamwe ntabwo ari bishya kuri bo”

Ubu bukwe bwitabiriwe n’ abagera kuri 30 bukurikiranwa n’ abanyamakuru. Nyiri ubwite byaramushimishije kuko yumva yafashe icyemezo cyiza kitamubangamiye we n’ amasomo ariko ababyeyi babaye nk’ abakubiswe n’ inkuba.

Ababyeyi icyo bashishikarizaga umukobwa wabo ni ugushaka umugabo akagira abana akagura umuryango.

Lulu ati “Nujuje imyaka 16 papa yanyandikiye imbwirwaruhame ngeza ku bantu mama aransegera. Muri iryo sengesho mama yansabiye kuzabona umugabo mwiza”

Chimpreports yatangaje ko uyu mukobwa yabwiye itangazamakuru ko bamwe mu nshuti ze bumvise igitekerezo cye cyo gushyingiranwa nawe ubwe bakamutwerera.

Lulu yari asanzwe ari umunyamakuru wigenga (freelancer) anashinzwe ibijyanye n’ itumanaho mu Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe abinjira n’ abasohoka. Muri 2013 yabonye buruse yo kujya kwiga ibijyanye n’ amafilime muri kaminuza mu gihugu cya Australia, muri 2017 atangira kwigira diplome y’ ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Bwongereza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa