Umunyeshuri yahumye bitunguranye ubwo yari agiye gukora ikizamini cya Leta
Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

Umunyeshuri wo muri Uganda yahumye amaso mu buryo butangaje ubwo yari yinjiye mu ishuri agiye gukora ikizamini cya Leta(Uneb).
Ubwo benshi bari mu rujijo,uyu munyeshuri yahise yongera kureba akimara gusengerwa hanyuma akomeza gukora ibizamini bye.
Uyu munyeshuri yize muri Kitgum Comprehensive College.
Bivugwa ko yahumye amaso amasaha make nyuma yo kwinira mu cyumba gikorerwamo ibizamini.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza ngo abakandida bo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye (...)
Umunyeshuri wo muri Uganda yahumye amaso mu buryo butangaje ubwo yari yinjiye mu ishuri agiye gukora ikizamini cya Leta(Uneb).
Ubwo benshi bari mu rujijo,uyu munyeshuri yahise yongera kureba akimara gusengerwa hanyuma akomeza gukora ibizamini bye.
Uyu munyeshuri yize muri Kitgum Comprehensive College.
Bivugwa ko yahumye amaso amasaha make nyuma yo kwinira mu cyumba gikorerwamo ibizamini.
Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibitangaza ngo abakandida bo mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya Leta, Uganda Certificate of Education (UCE) ku wa mbere,bahereye ku mibare [Mathematics].
Umuvugizi wa Uneb, Jenipher Kalule, yatangaje ko uyu mukandida bivugwa ko yahumye nyuma y’isaha imwe n’igice atangiye ikizamini cye cya mbere.
Ati“Abayobozi b’ishuri batangaje ko umukandida yinjiye mu cyumba gikorerwamo ibizamini ameze neza. Nyuma y’isaha imwe n’igice, yatangiye kurira, bitera umuvurungano muri icyo cyumba.
Ubwo ngo abashinzwe umutekano begeraga uyu munyeshuri uvugwa, yavuze ko amaso ye atakireba kandi ko atagishoboye kubona ibyo ari kwandika.
Madamu Kalule yongeyeho ati: "Yahise ajyanwa mu bitaro maze yongera kubona, maze asaba ko yasubira gukora Ikizamini cy’Imibare cya kabiri nyuma ya saa sita."
Amaze kwinjira mu cyumba cy’ibizamini kugira ngo akore ikizamini cya nyuma ya saa sita, uyu munyeshuri yongeye guhuma amaze kwandika izina rye ku rupapuro rw’ibizamini.
Icyakora,ngo nyuma y’aho bamwe mu bayobozi b’ikigo cy’ishuri bamusengeye, ngo yongeye kubona kandi abasha gukora ibizamini neza.
Umwarimu mukuru w’ishuri, Bwana Charles Odongo, yamenyesheje abayobozi ba Uneb ko umukandida yongeye kubona kandi ko yashoboye gukora ikizamini cya Chemistry Practical’s.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *