skol
fortebet

Umupadiri yafashwe atwaye umukobwa w’imyaka 13 muri motel nyuma yo kwishyura uhagarariye indaya

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Umupadiri Arnel Fuentes Lagarejos w’imyaka 55, wayoboraga paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani mu mugi wa Marikina muri Philippines, araregwa ibyaha byo guhohotera abana b’abanyeshuri abasohokanye muri motel.
Inkuru y’ikinyamakuru independent ivuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Kanama, aribwo uyu mupadiri yafashwe nyuma y’uko apangiye gahunda n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ku mbuga nkoranyambaga ko bahura, ibi akaza no kubivugana n’ukuriye indaya wari kubimufashamo amuhaye (...)

Sponsored Ad

Umupadiri Arnel Fuentes Lagarejos w’imyaka 55, wayoboraga paruwasi yitiriwe Mutagatifu Yohani mu mugi wa Marikina muri Philippines, araregwa ibyaha byo guhohotera abana b’abanyeshuri abasohokanye muri motel.

Inkuru y’ikinyamakuru independent ivuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Kanama, aribwo uyu mupadiri yafashwe nyuma y’uko apangiye gahunda n’umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ku mbuga nkoranyambaga ko bahura, ibi akaza no kubivugana n’ukuriye indaya wari kubimufashamo amuhaye amadolari y’Amerika 8.

Umwana warujyanywe ku ngufu yavuze ko bwari ubwa gatatu asohokanye n’uyu mupadiri, ariko kuri iyi nshuro yari yahisemo kubibwira mama we, bituma uyu mupadiri afatwa.

Kugira ngo uyu mwana avemo uyu mupadiri ngo yabitewe n’uko ubwo bamaraga kuryamana yamutungaga imbunda amubwira ko naramuka aryamanye n’undi mugabo azamwica. Uyu mwana ahamya kandi ko uyu mupadiri yanacuruzaga abandi bakobwa.

Ubwo bari bagiye kongera kuryamana nibwo inzego za polisi zaguye gitumo uyu mupadiri ahita atabwa muri yombi.

Musenyeri Emeritus Oscar Cruz ukuriye inama y’abasenyeri muri Philippines yatangaje ko idini Gatolika ritababarira iki cyaha cy’ubunyamaswa, kandi ko azabanza akumva ubuhamya bw’abakirisitu batandukanye akanareba ibimenyetso byose ngo abanone kugeza iki kibazo I Roma ku cyicaro cya Kiliziya Gatolika ku isi.

Ibitekerezo

  • NZAYITURIKI Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa