skol

Umupadiri yanyunyuje ubugabo bw’ umwana w’ umuhungu wari ugiye kumupfira mu maso

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Umupadiri wo muri Leta ya Floride mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika yatabaye ubuzima bw’ umuhungu uririmba muri korari wari yarumwe n’ inzoka.

Padiri Juan Cristobal José Gonzalez, umwana yatabaye afite imyaka 15. Uyu musore yari mukazi yari yahawe n’ uyu mupadiri inzoka imuruma hafi y’ amabya, umupadiri anyunyuza ubumara mbere y’ uko amujyana kwa muganga.

Uyu mupadiri yabwiye itangazamakuru ko ari ibintu bisanzwe kuri we kunyunyuza ubumara inzoka yateye mu muntu.

Padiri Gonzalez avuga ko byamusabye guca ikabutura uyu muhungu wasaga n’ uwataye ubwenge yari yambaye. Uyu muhungu ngo yari arimo kubabara bikabije, uyu mupadiri byamufashe isaha yose ngo abe amaze kunyunyuza ubwo bumara.

Yagize ati “Amabya ye yari atangiye kubyima mpita nshira umunwa wanjye ku gikomere nyunyuza ubumara mbucira hanze mu gihe cy’ isaha yose”

Uyu musore yashimiye padiri Gonzalez watabaye ubuzima bwe ati “Uri umunyamurava watabaye ubuzima bwa Eduardo” uyu musore ibi yabivuze amarira amubunga mumaso kubera ibinezaneza.

Ababyeyi b’ uyu musore ibyishimo byabarenze bavuga ko ntacyo babona bahembwa uyu mupadiri bita ‘impano Imana yahaye uyu muryano’.

Nyina w’ uyu musore yahishuye ko padiri Gonzalez ari nka se w’ uyu musore kuko amwitaho bidasanzwe kuva akiri umwana w’ imyaka 3 y’ amavuko.

Abaganga batangaje ko uyu umwana arakira vuba mu cyumweru gitaha akazasubira ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa