skol
fortebet

Umupasiteri yafunzwe ashinjwa gusambanya ku ngufu umugore utwite

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa Apôtre D. Franklin Snorton, washinze itorero ryitwa Eglise centrale de Philadelphie Image of Christ Deliverance ahitwa Kakata muri Margibi,mu gihugu cya Liberia,yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umugore w’imyaka 21 utwite.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri ashinjwa gusambanyiriza uyu mugore mu rugo rwe ahitwa Kakata ndetse uyu yamaze kugezwa imbere y’urukiko bwa mbere kuwa 23 Kanama 2021.

Bwana Snorton yafunzwe ashinjwa gusambanya uyu mugore ari kumwe n’undi muntu kuwa 20 Kanama uyu mwaka,nyuma y’aho se w’uyu mukobwa yitabaje inzego zishinzwe umutekano azigezaho ibyo umukobwa we yakorewe.

Se w’uyu mugore yavuze ko umwana we yafashwe ku ngufu ubwo yari atumwe kuri uyu mupasiteri na nyirakuru wamusabye kumujyanira impapuro zishyuza umuriro kwa Pasiteri Snorton.

Uyu mugore akimara kugera mu rugo rw’uyu mupasiteri,yamusabye ko yamusanga mu biro byo mu rugo akoreramo undi ntiyazuyaza arabikora ariko ngo akimara kwicara uyu mupasiteri yahise amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mupasiteri ngo yahise afata icyuma agishyira kuri uyu mugore amubwira ko niyibeshya akabya ahita amwica.

Uyu mukobwa yarabyemeye kugira ngo akize amagara ye birangiye yahise ataha yirukanka ajya kubibwira nyirakuru.

Uyu mukecuru yahise afata telefoni ahita abibwira abandi bagize umuryango bajya gupimisha uyu mugore koko basanga yasambanyijwe.

Polisi yahise ita muri yombi uyu mupasiteri ukekwaho iki cyaha ndetse urubanza rwe rwaratangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa