skol
Kigali

Umupasiteri yakatiwe burundu kubera gusambanya umwana wo mu muryango we

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 January 2022

Ku wa gatatu, tariki ya 19 Mutarama, urukiko rushinzwe kuburanisha imanza zijyanye n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo i Ikeja, muri Nijeriya, rwakatiye umupasiteri n’umucuruzi w’imyaka 38, Ofure Siakpere, igifungo cya burundu azira guhohotera no gutera inda umwe mu bagize umuryango we.

Umushinjacyaha mukuru wa Leta, Funke Adegoke, yatangaje ko Siakpere, wari ufite imyaka 35 igihe ibyo byabereye, yakoze icyaha muri Werurwe 2018.

Uwahohotewe hamwe n’umuganga, Dr. Aniekan Makanjuola, ukorera Women at Risk International bahamagawe nk’abatangabuhamya mu iburanisha. Umwana muto wasambanyije yavuze ko byibuze yasambanyijwe inshuro 15 na Siakpere washakanye na nyirasenge.

N’ubwo uwahamwe n’icyaha n’umugore we bamaganye iki kirego, umucamanza Abiola Soladoye yemeje ko ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso nyabyo nta gushidikanya kandi ko bwahamagaye abatangabuhamya batanze ingingo "zikomeye".

Usibye kuba yakatiwe igifungo cya burundu bidashoboka ko habaho ingwate, izina ry’uwahamwe n’icyaha rizashyirwa no mu gitabo cy’abasambanyije abana muri leta ya Lagos.

Umucamanza yasabye ababyeyi kureka kohereza abana babo muri bene wabo anabagira inama yo kuboneza urubyaro babyara umubare w’abana bashobora kurera.

Ofure Siakpere, ubu ugiye kumara ubuzima bwe bwose muri gereza, yagaragaraga cyane kuri Twitter agarahaza urukundo akunda Imana kandi ashize amanga aho yakoreshaga hashtag #God-fearingteam na "Jesus Christ"

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakobwa bato barwanye bapfa umuhungu umwe yica undi

Umunyeshuri w’imyaka 16 wo muri Nkwadum D / A High School mu Karere ka...
28 May 2022 0

Umusore w’imyaka 19 yambitse impeta umukecuru w’imyaka 76 ahita aha gasopo...

Umusore w’imyaka 19 yambitse impeta umukunzi we ukuze bihagije ku buryo...
27 May 2022 0

Yatawe muri yombi azira gusambanya ihene y’abandi yarangiza akayiba

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 10 Gicurasi rishyira ku wa gatatu 11...
26 May 2022 0

Yashyizwe mu banya dushya kuko ku myaka 18 areshya na santimetero 73...

Umugabo wo muri Nepali yashyizeho agahigo ko kuba umuntu mugufi kurusha...
26 May 2022 0

Umusore uheruka gukorera ibirori by’isabukuru mu irimbi ari mu mazi...

Umukinnyi wa filimi unazitunganya wo mu gihugu cya Ghana wahisemo...
26 May 2022 0

Rubavu: Abageni bifashishije ikamyo itwara inyama mu bukwe(AMAFOTO)

Mu Karere ka Rubavu abageni bifashishije ikamyo itwara itwara inyama mu...
26 May 2022 0