skol
fortebet

Umupfakazi yahawe ibihano azira gusambana n’umugabo arusha imyaka 20

Yanditswe: Friday 12, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umupfakazi w’imyaka 60 yagize ibyago ubwo yakundanaga n’umukunzi we w’imyaka 40,kuko bakubiswe na rubanda bazira gukora imibonano mpuzabitsina rwihishwa.Uyu mupfakazi n’umukunzi we barenze ku bibujijwe mu mudugudu w’iwabo.
Mu gitondo cyo ku ya 09 Ugushyingo 2021, aba bombi bashyizwe ku karubanda, mu mudugudu wa Ouassa-Kpodji mu gihugu cya Benin.Mu muco w’uyu mudugudu, birabujijwe rwose ko umupfakazi aryamana n’umugabo cyangwa kongera gushaka.
Ubwo uyu mupfakazi yaganaga mu rugo rw’umukunzi we (...)

Sponsored Ad

Umupfakazi w’imyaka 60 yagize ibyago ubwo yakundanaga n’umukunzi we w’imyaka 40,kuko bakubiswe na rubanda bazira gukora imibonano mpuzabitsina rwihishwa.Uyu mupfakazi n’umukunzi we barenze ku bibujijwe mu mudugudu w’iwabo.

Mu gitondo cyo ku ya 09 Ugushyingo 2021, aba bombi bashyizwe ku karubanda, mu mudugudu wa Ouassa-Kpodji mu gihugu cya Benin.Mu muco w’uyu mudugudu, birabujijwe rwose ko umupfakazi aryamana n’umugabo cyangwa kongera gushaka.

Ubwo uyu mupfakazi yaganaga mu rugo rw’umukunzi we nijoro,yakurikiwe n’umuntu wabakekaga. Uyu muntu rero,yahise ajya kumenyesha abasaza bo mu mudugudu ibyabaye batabizi. Kugira ngo hamenyekane ukuri, abakuru b’imidugudu bahise bagota rugo rw’umugabo.

Aba basaza baguye gitumo aba bombi bari gutera akabariro barabafata hanyuma babajyana ku karubanda kugira ngo bakatiwe igihano cyagenwe n’abantu bo muri ubu bwoko.

Bategetswe kwishyura amafaranga menshi no guha abasaza amacupa 04 y’ibinyobwa byaho bita "sodabi" birimo isukari.

Uyu mugore yahawe ibindi bihano birimo ko nta muntu n’umwe ugomba kumuvugisha, abujijwe gusohoka,kujya guhaha n’ibindi.Ibi bihano bigomba kubahirizwa kugeza igihe yahawe kirangiye.

Mu muco w’aba Sahouè, umugore wabuze umugabo cyangwa batandukanye ntaba agifite uburenganzira bwo kongera gukundana cyangwa kongera gushaka mu mudugudu umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa