Umupilote yaguye mu mpanuka y’indege nyuma yo kwambika impeta umukunzi we
Yanditswe: Tuesday 08, Jun 2021
Umupilote w’Umunya Scotland witwa Stewart Graham w’imyaka 25,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze amezi 4 yambitse impeta umukunzi we,ndetse barimo kwitegura kurushinga.
Stewart Graham yari abayeho mu buzima bw’inzozi muri Afurika y’Epfo gusa indege ye yagonze ipironi ry’amashanyarazi ubwo yarimo gutera imiti ibihingwa.
Uyu mupilote w’ahitwa Edinburgh muri Scotland yambitse impeta umukunzi we muri Nzeri umwaka ushize.
Akimara gutera ivi,yashyize hanze amafoto kuri Facebook byatumye inshuti ze zimubwira ziti “turakwishimiye” abandi baramushimira cyane.
Bwana Stewart yari yarahishuye ko nubwo yavukiye I Burayi abayeho mu buzima bw’inzozi muri Afurika y’Epfo.Ati “Umunya Ecosse wishimye,wahavukiye akanahakurira.Ndiho mu buzima bw’inzozi muri Afurika y’Epfo.”
Uyu mupilote yishwe n’iriya mpanuka kuwa 19 Mutarama uyu mwaka ubwo yarimo gutera imiti ibihingwa mu mujyi witwa Wolseley.
Kajugujugu ye yitwa Bell Jet Ranger yari itwaye ibiro 295 by’imiti yo gutera ibihingwa yagonze iyi pironi y’amashanyarazi hanyuma yikubita hasi izuru ryayo ryishinga mu butaka.
Iperereza ryari rimaze amezi 4 ryagaragaje ko nta kibazo iyi ndege yari ifite ku buryo yakora iyo mpanuka ndetse ngo n’ikirere nticyari kibi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *