skol

Umupilote yapfiriye mu birori byo kugaragaza igitsina cy’umwana utaravuka

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Kuri iki cyumweru, umupilote yapfuye nyuma y’aho indege yari atwaye mu rwego rwo kuryoshya ibirori byo kwerekana igitsina cy’umwana we yakoraga impanuka ikamuhitana.

Iyi mpanuka yabereye muri Mexico,imbere y’abashyitsi bari bitabiriye iki kirori cyari cyateguwe mu buryo buhambaye.

Video yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, yerekana iyi ndege irekura umwotsi w’iroza ubwo yagurukiraga hejuru y’abashakanye bategerereje imbere y’icyapa cyanditseho ngo "Oh mwana wanjye," kizengurutswe n’udupirizo tw’iroza n’ubururu.

Amashusho yagaragaje ibaba ry’ibumoso ry’indege risa nk’aho ritakaye, hanyuma iyi ndege ikora impanuka.

Abayobozi bo muri Navolato, muri leta ya Sinaloa, babwiye CNN en Español, ya CNN, ko umupilote yapfiriye mu bitaro nyuma y’impanuka.

Alan Francisco Rangel wo muri Croix-Rouge ya Sinaloa yabwiye CNN ko abatabazi bavuriye uyu mupilote aho impanuka yabereye i San Pedro, Navolato hanyuma bamujyana mu bitaro byaho, ari naho yapfiriye.

Abayobozi ntibatangaje izina ry’umupilote, kandi icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana.

Nta bandi bakomeretse bigeze bavugwa kubera impanuka.

Ibirori byo kugaragaza igitsina cy’umwana niba bagiye kwakira umukobwa cyangwa umuhungu] bikomeje gukwirakwira aho benshi bakoresha imbaraga mu gutuma biryoha cyane.

Ubusanzwe ibirori biciriritse biba birimo gukata umutsima ushushanyijeho amabara menshi, cyangwa hagaturitswa fireworks gusa bamwe mu babyeyi batwite bahitamo gukora ibiciriitse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa