Umupolisi arashinjwa kwica umugabo yafashe ari kumusambanyiriza umugore
Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

Polisi y’ahitwa Nandi yatangiye guhiga umupolisi ukora mu ishami rishinzwe kwita kuri serivisi rusange General Service Unit (GSU) ukekwaho kuba yarishe umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko yamufashe ari gusambanya umugore we.
Uyu mupolisi wo muri GSU ukorera ahitwa Lokichogio mu Ntara ya Turkana, bivugwa ko yakubise kugeza apfuye uwitwa Henry Cheruiyot nyuma y’uko bivugwa ko yamusanze mu buriri bwe hamwe n’umugore we mu ijoro ryo ku ya 22 Kanama 2022.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bushinzwe (...)
Polisi y’ahitwa Nandi yatangiye guhiga umupolisi ukora mu ishami rishinzwe kwita kuri serivisi rusange General Service Unit (GSU) ukekwaho kuba yarishe umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko yamufashe ari gusambanya umugore we.
Uyu mupolisi wo muri GSU ukorera ahitwa Lokichogio mu Ntara ya Turkana, bivugwa ko yakubise kugeza apfuye uwitwa Henry Cheruiyot nyuma y’uko bivugwa ko yamusanze mu buriri bwe hamwe n’umugore we mu ijoro ryo ku ya 22 Kanama 2022.
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bushinzwe iperereza ku byaha bitandukanye(DCI), ngo uyu mupolisi wa GSU yatashye mu rugo rwe i Tinderet, mu Ntara ya Nandi kugira ngo aruhuke, asanga uyu mugabo iwe ari kumwe n’umugore we.
DCI yavuze ko uyu mupolisi yahise atonganya uyu mushyitsi udasanzwe yasanze iwe atamwiteguye birangira amufashe aramukubita asiga amerewe nabi arahunga."
DCI yakomeje iti: “Rotich basanze aryamye nta ubwenge afite iruhande rw’umuhanda wo mu mudugudu wa Nduroto muri Tinderet.Abagiraneza bamujyanye mu bitaro byo mu ntara ya Meteitei.”
DCI yavuze ko ubuzima bwa Cheruiyot bwatangiye kumera nabi akigera mu bitaro bya Meteitei, nyuma yimurirwa mu bitaro by’intara bya Nandi County aho yapfiriye.
Iperereza ryakozwe kuri iki kibazo ryagaragaje ibimenyetso bifatika byerekana uyu mupolisi yagize uruhare muri ubwo bwicanyi nyuma yo gusanga mu nzu ye imyenda ya nyakwigendera.
DCI yagize ati: "Ubushakashatsi bwakorewe mu rugo rw’umupolisi n’abashinzwe iperereza bwatumye havumburwa T-shirt y’ubururu ya nyakwigendera, umwenda w’imbere we uriho amaraso."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *