Umupolisi ari mu mazi abira nyuma yo guhemukira bikomeye umukunzi we
Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

Umupolisi wubatse wo muri Pennsylvania, muri Amerika,afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kuniga no guhohotera umugore bari bamaze amezi 4 bakundana mu ibanga,hanyuma akamujyana mu bitaro by’abafite uburwayi bwo mu mutwe amubeshyera ko aburwaye.
Uyu mupolisi yafashwe amashusho na mugenzi we ubwo yafungaga uyu mugore bakundanaga mu ibanga cyane ko yari asanzwe afite umugore babana byemewe n’amategeko.
Ku wa 21 Nzeri, nibwo Ronald Keith Davis w’imyaka 37 yatawe muri yombi.
Araregwa kuba yarakoresheje nabi ububasha bwe,afunga ku gahato umukunzi we Michelle Perfanov muri Kanama.
Nyuma yo kumuryamaho,kumukurubana hasi no kumufata amaboko,Bwana Davis yafashe uyu mugore amujyana ku bitaro by’uburwayi bwo mu mutwe i Williamstown, muri Pennsylvania.
Madamu Perfanov yabanaga n’uyu mugabo mu modoka ye ya van mu gihe cy’amezi ane bakundana.
Umubano wabo waje kuba mubi aho gutandukana neza, Davis yiyemeza kumujyana mu bitaro by’abarwaye mu mutwe ngo bamuvure indwara idahari.
Ku wa 21 Kanama, yafashwe amashusho na mugenzi we ari gufunga uyu mugore ndetse agerageza kumwirukana.Mu mashusho,uyu mugabo yamwicayeho, amuryamaho ndetse amukurura amaguru yose hasi.
Perfanov yajyanywe mu bitaro afungwa iminsi mike mbere y’uko arekurwa.
Abaganga basanze nta kibazo afite mu mutwe nubwo uyu mupolisi yari yabimushinje,gusa uyu mugore yemera ko yigeze kumutera ubwoba ko yiyahura kugira ngo amwiteho.
Ubu, Davis akurikiranyweho icyaha cyo gufunga mu buryo butemewe, kuniga, kubangamira undi muntu no kumukubita.
Ibitekerezo
Yakoze amakosa rwose adakwiye abihanirwe